Australie: Uruhinja rw'amezi 9 rwakomerekeye mu gitero cyapfiriyemo abantu Batandatu

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-04-14 04:34:16 Amakuru

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Mata 2024, Nibwo muri Australia, Abantu Batandatu bishwe batewe icyuma n'umugabo w'imyaka 40 witwa Joel Cauchi.

Polisi y’Igihugu muri Australie yatangaje ko uwo mugizi wa nabi wahise araswa n’umupolisi agahita apfa, yabatareye icyuma mu Mujyi wa Sydney mu gace kahariwe ubucuruzi.

Amakuru dukesha 9news, avuga ko iki gikorwa kibi, cyakomerekeyemo abantu umunani barimo n’umwana w’amezi icyenda wakomeretse bikomeye.

Polisi yatangaje ko igikomeje iperereza kandi ko itahita yihutira gutangaza icyateye uwo mugabo gukora ibyo yakoze kuko bitaramenyekana.

Mu batewe ibyuma harimo abagore bane n’umugabo umwe bahise bagwa aho mu gihe undi mugore yapfuye akimara kugezwa mu bitaro.

Minisitiri w’Intebe wa Australie, Anthony Albanes, yahumurije imiryango y’abakomerekeye muri icyo gikorwa cy’urugomo anashimira bikomeye umupolisi wahise arasa uwo mugizi wa nabi.

Ati “Byari kurushaho kuba bibi iyo hatagira igikorwa.”

Kuri ubu abantu umunani bari kwitabwaho kwa muganga nyuma yo gukomereka barimo n’umwana w’amezi icyenda uri kubagwa ariko nyina akaba yaguye ahabereye ubwo bugizi bwa nabi.

Ni ibintu byababaje abantu benshi barimo n’Umwami Charles III n’umwamikazi Camilla, b’u Bwongereza bavuze ko bifatanyije n’imiryango yaburiye ababo muri ubwo bugizi bwa nabi n’ababukomerekeyemo bose.

Ubwicanyi nk’ubwo bwaherukaga muri icyo gihugu mu 1996 aho Martin Bryant wari witwaje imbunda yishe abantu 35.

Kuva icyo gihe ntabwo hongeye kubaho ubwicanyi bw’abantu benshi ariko mu 2014 umuryango w’abantu batanu wariyahuye.

Mu 2018 abantu barindwi barapfuye barimo abana bane bazize ibikomere by’amasasu mu gihe mu 2019 abantu bane barasiwe mu mujyi wa Darwin.



Joel Cauchi wishe abantu 6 yinjira mu nzu

Related Post