Kenya: Urubyiruko rwihangiye imirimo yo kwigurishiriza impyiko kubera ubushomeri

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-04-17 05:12:59 Amakuru

Bamwe mu rubyiruko rwo mu duce dutandukanye turimo agace kitwa Kipkenyo mu Ntara ya Ausin Gishu mu gihugu cya Kenya, rwayobotse inzira yo kugurisha impyiko zabo kugira ngo bikure mu bukene, aho bazigurisha bagahita baguramo Moto yogutwara kugirango babone amaramuko.

Amakuru avuga ko urwo rubyiruko rudafite akazi rwayobotse iyi nzira kuri bimwe mu bigo bigura bikanazicuruza hanyuma bikazohereza hanze y'igihugu batuyemo.

Umwe mu rubyiruko witwa Joseph Japiny, watanze ubuhamya yagize ati" Nibyo koko urubyiruko muri iyi minsi kubera ubukene buhari twahisemo kugurisha impyiko zacu hanyuma amafaranga tubonye tukayaguramo Moto ikadufasha mu kwiteza imbere ".

Nanone aya makuru akomeza avuga ko ubusanzwe ibyo bigo bigura impyiko ku Mashilingi Miliyoni imwe ariko kubera ko urubyiruko ruba rushaka kubona amafaranga byihuse ngo barabahenda kuko bazibagurira ku Mashilingi angana n'ibihumbi magana biri kugeza ku Mashilingi ibihumbi maganarindwi. 

Hari Raporo yakozwe n'ikigo ISS cyavuze ko cyakiriye ibirego bigera ku 100 bivuga kubijyanye n'icuruzwa ry'impyiko zoherezwa hanze y'igihugu mu buryo bunyuranyije n'amategeko nkuko ikinyamakuru Rubanda kibitangaza dukesha iyi nkuru.

Umwaka ushize wa 2023 muri Tanzania, leta yari ihangayikishijwe n'urubyiruko rwirirwaga ruhamagara ku bitaro rubaza niba nta murwayi ukeneye impyiko ngo baze bamufashe kuyihabwa 

Related Post