Kenya: Abasirikare bagabye igitero kuri Sitasiyo ya Polisi nyuma yo guta muri yombi bagenzi babo

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-04-18 15:47:19 Amakuru

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 18 Mata 2024, Nibwo abasirikare b’ingabo za Kenya (KDF) bagabye igitero kuri Sitasiyo ya Polisi iherereye i Lodwar bashaka gutorokesha bagenzi babo bane batawe muri yombi bazira kwambura intwaro umupolisi kuri bariyeri iri hafi y’ishuri rikuru rya kaminuza ya Turkana.

Amakuru avuga ko iki gitero cyabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu cyabaye nyuma yuko abasirikare ba Kenya bane bagiye kuvoma maze bagahura n’umupolisi wari uri ku burinzi noneho abahagaritse bamwima amatwi bihagararaho maze bamusaba gupfukama.

Uyu mupolisi wari uri kuburinzi yanze gupfukama bituma umwe muri abo basirikare ahita amwaka imbunda yari afite, akimara kuyimwaka yarashe mu kirere inshuro nyinshi mu rwego rwo gukanga uwo mupolisi.

Aba basirikare babwiye uyu mupolisi ko imbunda ye bamwatse agomba kuyisanga mu nkambi yabo iherereye Loturerei i Kanam Kemer Ward.

Mu kumva amasasu, abandi bapolisi bihutiye kujya kureba ibibaye maze basanga mugenzi wabo yambuwe intwaro ye, ibintu bitabashimishije maze biza kurangira bataye muri yombi abo basirikare b’ingabo za Kenya (KDF).

Inkuru y’itabwa muri yombi ry’aba basirikare yaje kugera kuri bagenzi babo mu nkambi ya gisirikare maze bahita begura intwaro zabo z’akazi bagaba igitero kuri sitasiyo ya Polisi yari yafunze bagenzi babo aho bari bagamije kubatorokesha.

Ibitangazamakuru byo muri Kenya bivuga ko abasirikare bagera ku Icumi bitwaje intwaro bagabye igitero bagamije kubohoza bagenzi babo gusa uwo mugambi warabapfubanye ntiwigeze usohozwa nk’uko bari babyifuje.

Bitewe n’aho iyo sitasiyo iherereye, iki gitero cyahuruje imbaga y’abaturage maze bituma inzego za gipolisi na gisirikare muri ako gace ziza gutabarira hafi aba bashinzwe umutekano batari bamarana nkuko Bwiza ibitangaza dukesha iyi nkuru.

Umuyobozi wa polisi mu gace ka Turkana, Samwel Boit, yahise yihutira kugera kuri iyi sitasiyo aho yazanye n’abayobozi bakuru b’ingabo mu rwego rwo gucyemura amakimbirane yavutse hagati y’abasore bayoboye.

Kugeza ubu aba basirikare baracyafunze ndetse bitegayijwe ko bazagezwa imbere y’ubutabera bashinjwa ubujura n’urugomo.

Related Post