Umuhanzi Abe Star yasohoye indirimbo nshya yise Igihe asaba gushyigikirwa

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-05-31 07:02:39 Imyidagaduro

Umuhanzi Tuyishime Abel wamamaye nka Abel Star muri music Nyarwanda yasohoye indirimbo nshya yise Igihe anakomoza ku mpamvu nyakuri yayise iri zina.

Mu kiganiro yagiranye n'ikinyamakuru btnrwanda.com, Abel Star yavuze ko igitekerezo cy'iyi ndirimbo cyaturutse ku kuba hari abantu bahora bibaza ahazaza habo bigatuma bitakariza icyizere kandi bagihumeka.

Yagize ati"  Indirimbo 'Igihe' yaturutse ku mpamvu nyamukuru ituruka ku bantu bitekerezaho cyane ku hazaza habo ugasanga bamwe bitakarije icyizere kandi bagihumeka".

Abel Star, akomeza avuga ko intego ye mu rugendo rwe rwa muzika ari ugutanga ubutumwa bugarurira benshi icyizere binyuze mu bihangano bye.

Uyu muhanzi ntahwema kugaragaza ko we kimwe na bagenzi be bakizamuka bahura n'imbogamizi zo kubura inzira bagaragarizamo ubutumwa bwabo kuko akenshi usanga babura amahirwe yo gutumirwa mu bitaramo byu mwihariko ibyahuriyemo abahanzi bubatse izina bityo agasaba ababitegura kujya babatekerezaho ndetse kandi n'itangazamakuru rikababa hafi.

Yaboneyeho gusaba abantu batandukanye kumushyigikira kuko atazabatenguha kuko kumushyigikira nibyo bimutera imbaraga ntacike intege.

Umuhanzi Abel Star yatangiye umuziki mu buryo bweruye mu mpera z'umwaka wa 2022, ubu akaba afite indirimbo eshatu z'amashusho zirimo Igihe, Inyenyeri na Respect yafatanyije na John Lee.

Kanda munsi urebe indirimbo " Igihe"


Related Post