Mu ijoro ryo ku itariki ya 1 rishyira ku ya 2 Kamena 2024, Nibwo umunyamakuru w'imyidagaduro witwa Rugemana Amen wamamaye nka Babu, ukora ku Isibo TV, yatawe muri yombi akurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa nk’uko byahamijwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).
Ni amakuru yatangajwe n'Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr. Murangira B. Thierry, aho yahamirije IGIHE ko Babu yatawe muri yombi akurikiranyweho icyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake umugabo w’imyaka 30 bahuriye mu kabari kitwa ‘Crystal Lounge Bar’ gaherereye Kimihurura mu Karere ka Gasabo.
Babu afungiwe kuri sitasiyo ya RIB i Remera mu gihe dosiye ye iri gutunganywa kugira ngo yoherezwe mu Bushinjacyaha.
Icyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake giteganywa n’ingingo ya 121 y’itegeko nimero 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Ukurikiranyweho iki cyaha iyo agihamijwe n’Urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi 500 ariko atarenze miliyoni imwe.
Umuvugizi wa RIB yavuze ko basaba abantu kugira ubworoherane, igihe cyose hari abagize ibyo batumvikanaho bakegera inzego zishinzwe kubafasha kuva muri ayo makimbirane, kuko ari bwo buryo bwiza bwo kwirinda kugwa mu bibazo biremereye bituma bamwe bafungwa.
Yibukije kandi ko kwihanira bitemewe, kuko inzego Leta iba yarashyizeho arizo gusa zishinzwe gukemura cyangwa guhana uwakoshereje undi biciye mu buryo buba bwarateganyijwe.
RIB iributsa kandi abaturarwanda ko itazihanganira uwo ariwe wese ukora icyaha nk’iki cyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake yitwaje umwuga akora, inibutsa abantu kwirinda gukora icyaha nk’iki kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko kandi ko ubikoze wese azafatwa agashyikirizwa ubutabera.