Kuri uyu wa Mbere tariki 03 Kamena 2024, Nibwo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Kagame Paul, yahuriye mu Murwa mukuru Seoul na mugenzi we wa Koreya y’Epfo, Yoon Suk Yeol, bagirana ibiganiro bigamije gushimangira umubano mwiza usanzweho hagati y’ibihugu byombi n’ubufatanye mu nzego zitandukanye.
Bahuye nyuma yuko Perezida Kagame ageze muri Koreya y’Epfo ku wa 02 Kamena 2024, aho yitabiriye Inama ya mbere iki gihugu cyo mu Burasirazuba bwa Aziya, kigiye kugirana n’abayobozi b’ibihugu bya Afurika yiswe Korea-Africa Summit.
Iyi nama Perezida Kagame yitabiriye biteganyijwe ko izahuza abayobozi bo mu nzego zitandukanye za Afurika, ndetse n’imiryango mpuzamahanga ifite icyo iri gukora ngo Afurika itere imbere, ikazaba guhera ku wa 04 – 05 Kamena 2024.
Biteganyijwe kandi ko Perezida Kagame azatanga ikiganiro ubwo iyi nama izaba ifungurwa, hakaba hari n’ibiganiro bizatangwa n’abandi bakuru b’ibihugu na za guverinoma bazaba bitabiriye.
Ubwo iyi nama izaba iri kuba, Perezida Kagame azanasura Kaminuza ya Yonsei yo muri iki gihugu, aho azahabwa Impamyabumenyi y’Ikirenga (PhD) y’icyubahiro mu Ishami rya ’Public policy and Management’.
Repubulika ya Koreya ni kimwe mu bihugu by’abafatanyabikorwa b’imbere mu Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Muri Nzeri uyu mwaka, u Rwanda na Repubulika ya Koreya byasinye amasezerano ajyanye no kurinda abantu gusora kabiri (Double Taxation Avoidance Agreement).
Amasezerano nk’aya yorohereza ubufatanye mu bukungu no kugabanya inzitizi zishingiye ku misoro, ashishikariza ishoramari n’ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi.
Muri Kanama 2023, nibwo ibi bihugu byashyize umukono ku masezerano arimo yerekeye "Inama za politiki," agamije guteza imbere ibiganiro bya politiki n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi n’ibindi.
Korea-Afric Summit ije ikurikira iyabaye muri Nzeri 2023, ariko iri ku rwego rwa za minisiteri. Ni inama iba igamije guteza imbere ubufatanye mu by’ubukungu izwi nka Korea-Africa Economic Cooperation (KOAFEC) nkuko Igihe kibitangaza.
KOAFEC yari ibaye ku nshuro ya karindwi, aha Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, BAD yasinyanye amasezerano abiri na Repubulika ya Koreya, afite agaciro ka miliyoni 28.6$ (arenga miliyari 37 Frw).