England: Hategerejwe abarenga Abarenga 2000 mu birori byo kwimika Umwami Charles III

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-05-02 07:53:46 Amakuru

Ingoro y’u Bwami bw’u Bwongereza yatangaje ko ibirori byo kwimika Umwami Charles III biteganyijwe ko bizitabirwa n’abashyitsi 2200 bavuye mu bihugu bitandukanye byo hirya no hino ku Isi.


Itangazo ryashyizwe hanze ku wa Mbere tariki 1 Gicurasi rivuga ko aba bashyitsi bazava mu bihugu 203. Barimo abazaba bahagarariye Guverinoma z’ibihugu byabo, abakora mu nzego z’abigenga ndetse n’abahagarariye imiryango mpuzamahanga itandukanye.

Uretse aba uyu muhango wo kwimika Umwami Charles III uteganyijwe ku wa 6 Gicurasi 2023, uzanitabirwa n’abagiye batsindira ibihembo bya Nobel mu bihe bitandukanye, abahagarariye amadini ndetse n’abakuru b’ibihugu.

Biteganyijwe ko umubare w’abazitabira ibi birori uzaba ari muto ugereranyije n’abasaga 8200 bitabiriye uwo kwimika Umwamikazi Elizabeth II wabaye mu 1953.


Nubwo uyu muhango biteganyijwe ko uzitabirwa n’abayobozi bavuye mu bihugu bitandukanye hirya no hino ku Isi, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden we yamaze kuvuga ko atazaboneka.

Charles III yagiye ku ntebe y’Ubwami mu 2022 nyuma y’urupfu rwa nyina akaba n’Umwamikazi Elizabeth II.

Related Post