RDC: Abagera kuri miliyoni 6,7 bugarijwe n’inzara-LONI

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-06-01 08:57:54 Amakuru

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ibiribwa n’ubuhinzi (FAO) n’irishinzwe ibiribwa ku isi (PAM), kuwa Kabiri tariki ya 30 Gicurasi 2023 yavuze ko abagera kuri miliyoni 6,7 bari mu kaga k’inzara muri Kivu y’Amajyaruguru, iy’amajyepfo na Ituri.


Ubushakashatsi bugaragaza ko abaturage bugarijwe n’inzara muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bakeneye imfashanyo y’ibiribwa n’inkunga y’igihe kirambye mu by’ishoramari.

Uyu mubare wiyongereho 10% ugereranyije n’uko byari bihagaze umwaka ushize nk’uko inkuru ya Radio Okapi ibivuga.

Umuyobozi uhagarariye FAO muri RDC, Aristide Ongone Obame, yagize ati “Ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa muri RDC mu myaka itanu ishize gikomeje gukaza umurego kandi gishyira abaturage mu buzima bubabaje.”

Isesengura riheruka ku bijyanye n’umutekano w’ibiribwa ryakozwe na guverinoma ryagaragaje ko abagera kuri miliyoni 25,8 bahura n’ibibazo by’ibura ry’ibiribwa mu buryo butandukanye.

Raporo ikomeza ivuga ko iki kibazo cyatewe n’ubuhinzi wabaye mubi, ubuhunzi buterwa n’imvururu za hato na hato, indwara, ubushomeri n’iyangirika ry’ibikorwaremezo.

Iyo raporo kandi yerekana ko uduce twibasiwe kurusha utundi ari Djugu na Mambasa muri Ituri, Rutshuru, Nyiragongo, Goma, Beni na Masisi muri Kivu y’Amajyaruguru.

Nubwo hamwe na hamwe ibiribwa biba bihari, izamuka ry’ibiciro rituma imiryango ikennye itabasha kubyigondera ku buryo ikeneye guterwa inkunga nk’uko umuyobozi wa PAM muri RDC, Peter Musoko yabivuze.

Related Post