Perezida Paul KAGAME Yitabiriye ubukwe bw’Igikomangoma cya Jordanie

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-06-02 06:28:39 Amakuru

Kuwa kane tariki ya 01 Kamena 2023, Nibwo Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bifatanyije n’abayobozi batandukanye bo hirya no hino ku Isi gutaha ibirori by’ubukwe bw’Igikomangoma cya Jordanie Al Hussein bin Abdullah II na Rajwa Al-Saif, mu ngoro ya Zahran iri mu murwa mukuru Amman.

Igikomangoma Al Hussein bin Abdullah II yashyingiranywe n’umukobwa w’umunya Arabia Saudite.


Ubu bukwe bwari bunogeye ijisho, bwitabiriwe n’abayobozi bakomeye ku rwego mpuzamahanga barimo Igikomangoma William, umuhungu w’Umwami Charles III n’umugore we.

Bwarimo kandi Jill Biden, umufasha wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Sheikha Moza bint Nasser n’abandi bo mu bwami butandukanye bwo mu bihugu by’Abarabu n’ahandi.

Imihango yo gushyingiranwa mu rwego rw’idini yabereye mu ngoro ya Zahran, aho umwami Abdullah II n’umwamikazi Rania ari na bo babyeyi ba Al Hussein bin Abdullah II basezeraniye mu 1993, yitabirwa n’abantu 140 barimo n’abakuru b’ibihugu na za guverinoma.

Muri uyu muhango abageni bashyize umukono ku masezerano y’umubano batangiye nk’urugo rwa bombi, igikorwa cyayobowe na Imam Dr. Ahmed Al-Khalaileh.

U Rwanda na Jordanie bisanzwe bifitanye umubano mwiza, ndetse bigirana ubufatanye mu ngeri zitandukanye z’ubuzima bw’igihugu.

Related Post