USA: Igikomangoma cy’u Bwongereza Prince, Harry ari gusabirwa igihano gikomeye

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-06-02 09:04:29 Amakuru


Igikomangoma cy’u Bwongereza Harry yasabiwe kwirukanwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma yo kwiyemerera mu gitabo aherutse gusohora, ko yakoresheje ibiyobyabwenge.

Harry n’umugore we Meghan Markle bagiye gutura muri Amerika mu 2020, bavuye mu Bwongereza.

Umuryango The Heritage Foundation watanze ikirego usaba ko hasuzumwa niba Leta ya Amerika itirengagije amategeko ubwo yemereraga Harry viza yo gutura muri icyo gihugu.

Ntabwo umuntu ukoresha ibiyobyabwenge wemerewe viza nk’iyo ku butaka bwa Amerika. Urubanza kuri iyi ngingo ruteganyijwe mu cyumweru gitaha tariki 6 Kamena nkuko CNN yabitangaje.

Uwo muryango wasabye ko amakuru Harry yatanze asaba viza ya Amerika ashyirwa ku karubanda kugira ngo hasuzumwe ko atabeshye inzego zibishinzwe, kuko iyo avuga ko yakoresheje ibiyobyabwenge nta viza yari guhabwa.

Nyamara mu gitabo yasohoye mu ntangiriro z’uyu mwaka yise ‘Spare’, Harry yavuze ko yigeze gukoresha ibiyobyabwenge akiri ingimbi ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye.

Icyakora ubushinjacyaha bwa Amerika bwateye utwatsi abasaba ko inyandiko za Harry asaba viza zishyirwa hanze, kuko atigeze atanga ubwo burenganzira.

Related Post