Indirimbo nshya ya Israel Mbonyi "Umusirikare" yanditse amateka atarakorwa nundi-Video

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-06-05 13:08:21 Imyidagaduro

"Nk’umusirikare" Indirimbo nshya ya Israel Mbonyi aherutse gufatira amashusho mu gitaramo yakoreye i Rusororo muri ‘Intare Arena’ ikomeje kwishimirwa hirya nohino.

Israel Mbonyi arateganya gutaramira mu Bubiligi ku wa 11 Kamena 2023, ndetse byitezwe ko mu masaha make ari imbere aribwo uyu muhanzi afata rutemikirere yerekeza i Burayi aho afite n’ibindi bitaramo mu Bufaransa n’ahandi.


Nk’umusirikare yamaze gusohora, ni indirimbo yitiriwe album nshya ya Israel Mbonyi, izina yahawe n’abafana ubwo yari mu gitaramo cyo kuyifata amajwi n’amashusho cyabereye muri BK Arena.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru nyuma yo gufata amajwi n’amashusho y’indirimbo zigize album nshya ya Israel Mbonyi, yavuze ko iri zina atariryo yari yateguye nubwo ryari rimwe mu yo yatekerezaga.

Nyuma yo kuririmba indirimbo zose zigize iyi album, Israel Mbonyi yabajije abafana be indirimbo bifuza ko yakwitirira album, abenshi bahamya ko yayita Nk’umusirikare.

Ati "Izina ryaturutse mu bantu, nari mfite amazina nk’abiri ariko Nk’umusirikare ntabwo ryarimo, nari mfite ’Niyibikora’ cyangwa ’Tugumane’.

Israel Mbonyi aheruka kumurika album ye kuri Noheli y’umwaka ushize, aho yanditse amateka yo kuzuza BK Arena. Icyo gihe yamurikaga album ebyiri "Mbwira" na "Icyambu".


Mu 2014, Israel Mbonyi yasohoye album ye ya mbere yise ’Number one’, yamurikiye mu gitaramo yakoreye muri Kigali Serena Hotel mu 2015. Iya kabiri yise ’Intashyo’ yamuritswe mu gitaramo yakoreye muri Camp Kigali mu 2017.z

Related Post