Sudan: Abaturage 10 ba Congo bishwe nibisasu byatewe kuri Kaminuza yo mu murwa mukuru Khartoum

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-06-06 06:47:04 Amakuru

Abanyeshuri 10 bakomoka muri repubulika Iharanira Demokarasi ya congo bahitanywe n’ibisasu byatewe kuri campus ya Université Internationale d’Afrique iherereye mu murwa mukuru  i Khartoum mu gihugu cya Sudani.

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yemeje aya makuru ko abaturage bayo 10 biciwe muri Sudani nyuma yuko hari ibisasu byatewe n’ingabo za Leta kuri  iyo Kaminuza.

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga, Christophe Lutundula, kuri uyu wa Mbere yavuze ko bandikiye Sudani bayisaba ibisobanuro, kuko ubu bwicanyi bwakozwe n’ingabo za Leta.

Ingabo za Sudani zimaze iminsi zihanganye n’umutwe wa Rapid Support Forces, RSF, mu mirwano imaze kugwamo benshi.

Lutundula yavuze ko aba banyeshuri bishwe n’ibisasu byatewe kuri campus ya Université Internationale d’Afrique i Khartoum.

Yakomeje ati "Twasabye guhabwa ibisobanuro ndetse ko hafatwa ingamba zose zishoboka na Guverinoma ya Sudani kuko ni ingabo za Leta zateye ibisasu kuri kaminuza, kugira ngo imibiri y’abishwe iboneke, Guverinoma ibashe kubacyura kugira ngo bashyingurwe mu cyubahiro giteganywa n’umuco wacu, hafi y’imiryango yabo."

Lutunduka yavuze ko kuva imirwano yatangira, basabye abanye-Congo bari muri Sudani ko bimenyekanisha kuri ambasade mu Misiri no muri Ethiopia, kugira bafashwe gutaha bwangu.

Kuva mu byumweru birindwi bishize, intambara ishyamiranyije Ingabo za Leta ya Sudani ziyobowe na Gen Abdel Fattah al-Burhan ndetse na RSF ya Gen Mohamed Hamdane Daglo, imaze guhitana abasaga 1800, mu gihe abarenga miliyoni imwe n’igice bavuye mu byabo.

Related Post