Rubavu: Umugore yapfiriye mu kirombe batatu bagikomerekeramo

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-07-23 16:50:39 Amakuru

Kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Nyakanga 2024, Nibwo abantu batatu bakomerekeye mu kirombe giherereye mu mudugudu wa Kizi, Akagari ka Muhira mu Murenge wa Rugerero, Akarere ka Rubavu,  umwe ahasiga ubuzima.

Amakuru avuga ko nyakwigendera waguye mu kirombe gicukurwamo itaka ryo gukora amatafari y’ibyondo, yitwa Nizeyimana Florence mu gihe abakomeretse ari Ishimwe Christian ufite imyaka 9, Uwamariya Pascaline w’imyaka 14 na Nyiramajyambere Esperance w’imyaka 40 mu gihe uwahasize ubuzima ari Nizeyimana Florence w’imyaka 26.

Bizimana Faustin, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Rugerero w’umusigire yemeje aya makuru avuga ko iki kirombe cyari cyarafunzwe nkuko Umuseke ubitangaza dukesha iyi nkuru.

Ati “Kiriya kirombe cyari gifunzwe kidakora bagicukuraga mu buryo butemewe nuko kirabagwira batatu barakomereka umwe ahasiga ubuzima, abakomeretse barimo kuvurirwa mu bitaro bya Gisenyi.”

Akomeza ati “Kuri ubu tukaba turimo gushyingura umubyeyi wahasize ubuzima.”

Gitifu Bizimana yasabye abaturage kwirinda kwishora ahashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga ndetse asaba n’ababibona gutanga amakuru ku gihe.

Related Post