Gicumbi: Bashenguwe n'urupfu rw'umusore wari wategewe amacupa 13 y’inzoga

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-07-24 11:35:42 Amakuru

Mu ijoro rishyira kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Nyakanga 2024, Nibwo umusore w’imyaka 25  wo  mu Karere ka Gicumbi, mu Murenge wa Cyumba, Akagari ka Muhambo mu Mudugudu wa Rugerero, yagaragaye iruhande rw'urusengero yapfuye nyuma yo kunywa amacupa 11 y'inzoga, bikekwa ko ariyo yamuhitanye.

Amakuru avuga ko nyakwigendera witwa Nemeyimana Phocas, nyuma yo kwitaba Imana, ubwo yari ari mu kabari yari yabanje gutegerwa amacupa 13 y'inzoga yitwa Nesha na mugenzi we. 
Yanyweye amacupa 11 y’iyo nzoga, atangira gucika intege aribwo yasohotse atashye, nyuma bamusanga ku muhanda iruhande rw’urusengero yapfuye nkuko Igihe cyabyanditse.

Umuvugizi wa Polisi y’ u Rwanda mu Ntara y’ Amajyaruguru, SP Mwiseneza Jean Bosco yavuze ko o abacyekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa Nemeyimana batawe muri yombi.

Ati “Harimo gukorwa iperereza ngo hamenyekanye icyamwishe, hafashwe abantu babiri bacyekwaho kuba nyirabayazana w’urupfu rwa nyakwigendera bashyikirijwe RIB sitasiyo ya Byumba".

SP Mwiseneza yasabye abaturage kujya batangira amakuru ku gihe mu kintu babona gishobora gushyira ubuzima bw’ umuturage mu kaga.

Umurambo wa nyakwigwendera wajyanywe ku bitaro bya Byumba gukorerwa isuzuma.

Related Post