Rusizi: Umukobwa w'imyaka 27 yasanzwe mu kabari yakoragamo yapfuye

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-07-24 12:26:51 Amakuru

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Nyakanga 2024, Nibwo mu kabari k'inzoga gaherereye mu Mudugudu wa Kabeza, Akagari ka Gihundwe Umurenge wa Kamembe, Akarere ka Rusizi, hagaragaye umurambo w'umukobwa witwa Niyonsenga Diane w’imyaka 27.

Amakuru avuga ko nyakwigendera ukomoka mu Karere ka Huye, ku isaha ya Saa munani z’ijoro aribwo abaturanyi be bumvise atakira mu nzu batabaza irondo ry’umwuga rihageze risanga yamaze gushiramo umwuka.

Mbere yuko atabaza, yari yafunze mu masaha yagenwe yo gufunga utubari, aragenda aza kugaruka saa saba z’ijoro ari kumwe n’umusore w’imyaka 26 ari na we bikekwa ko yishe uyu mukobwa amunize.

Abaturanyi bumvise atakira muri icyo cyumba ariko bumva atatse rimwe gusa ahita aceceka bahita bahamagara nyiri akabari, ahamagaye yitabwa n’umusore bari bahoranye.


Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kamembe, Iyakaremye Jean Pierre ushimira abaturage batanze amakuru hakiri kare, yabwiye itangazamakuru ko saa munani z’ijoro aribwo yahamagawe n’ubuyobozi bw’irondo ry’umwuga rimumenyesha ko ritaye muri yombi umusore ukekwaho kwica uyu mukobwa.

Nyakwigendera yakoraga mu kabari k’urwagwa n’ibindi binyobwa, acururiza undi muntu. Muri ako kabari harimo icyumba yararagamo.

Umusore ukekwaho guhitana ubuzimana bwa nyakwigendera, afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kamembe mu gihe umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku Bitaro bya Gihundwe.

Related Post