Perezida Kagame yihanganishije Ethiopia iherutse gupfusha abantu 229

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-07-24 16:01:51 Amakuru

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 24 Nyakanga 2024, Nibwo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yafashe mu mugongo Minisitiri w’Intebe n’abaturage ba Ethiopia bibasiwe n’inkangu zabaye mu bice bibiri byo mu Karere ka Gofa muri Ethiopia, yahitanye abantu basaga 200 harokoka 5. 

Amakuru dukesha Aljazeera, avuga ko iyo nkangu yabaye mu duce tubiri ku Cyumweru no ku wa Mbere tariki 22 Nyakanga 2024, yatewe n’imvura idasanzwe yaguye muri aka gace, yakukumuye abantu n’ibyabo aho mu bamaze kumenyekana abaturage 229 barimo abagabo 148 n’abagore 81 bahasize ubuzima. 

Mu butumwa Perezida Kagame yanyujije ku mbuga nkoranyambaga zirimo X, yagize ati: “Mbikuye ku mutima nihanganishije Minisitiri w’Intebe Abiy Ahmed Ali n’abagizweho ingaruka n’inkangu zahitanye amagana y’ubuzima mu majyepfo ya Ethiopia.  U Rwanda rwifatanyije n’abaturage ba Ethiopia muri ibi bihe bikomeye.”


Ubuyobozi bwo muri icyo gihugu, bwatangaje ko mu bapfuye harimo n’abana ari na yo mpamvu imibare yatangajwe y’abapfuye ishobora kwiyongera. 

Izo nkangu zombi zahambye abantu batagira ingano, hakaba hakomeje ibikorwa byo kubashakisha nk’uko byashimangiwe n’Ibiro Ntaramakuru bya Ethiopia "Ethiopian Broadcasting Corporation" (EBC). 

Imuyobozi wa Zine yahuye n’ibiza Dagmawi Ayele, yabwiye BBC ko abantu batanu mu bari baheze mu isayo batabawe bakiri bazima ndetse bakomeje guhabwa ubuvuzi bw’ibanze.  

Amafoto yafashwe ahabereye ibiza agaragaza umwe mu bari mu bikorwa by’ubutabazi wazengurukaga mu isayo akoresha intoki agerageza kureba ko yakumvamo umubiri w’umuntu. 

Ahanini ibikorwa nk’ibyo by’ubutabazi byakozwe n’abantu bakoreshaga intoki kuko hirindwaga ko imashini zashoboraga kwangiza bamwe na bamwe.

Ethiopia ikunze kwibasirwa n’imitingito mu bihe by’imvura cyane cyane mu gace ko mu majyepfo ni kamwe mu twibasirwa n’imyuzure yakuye ibihumbi by’abaturage mu mezi make ashize nk’uko byatangajwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Ubutabazi (OCHA).

Mu mwaka ushize abantu 43 bishwe n’inkangu, ndetse icyo kibazo cyongeye kwica abandi 45 muri Gicurasi 2018. 

Related Post