Nyarugenge: Abantu batanu bakomerekeye mu mpanuka yangirikiyemo ibinyabiziga 14

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-07-24 20:51:11 Amakuru

Kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Nyakanga 2024, Nibwo mu Karere ka Nyarugenge, mu Murenge wa Nyarugenge, Akagari ka Kiyovu, Umudugudu wa Nyarurembo, habereye impanuka y'imodoka y’ivatiri (Voiture) yerekeza kuri CHIC, ikomerekeramo abantu batanu.

Bamwe mu baturage babonye iyi mpanuka iba , babwiye BTN ko iyo modoka yaritwawe n’umudamu yamanukaga umuhanda uva T2000  maze igonga moto 10 n’imodoka 4 byari mu muhanda cyakora kubwo amahirwe ntawayiburiyemo ubuzima.

Umuvugizi wa Polisi ishami ryo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi, yatangarije BTN ko impanuka yatewe n’uko hari imodoka ya Bus Youtong yabanje kugonga imodoka y’ivatiri yari iri imbere umushoferi wari utwaye iyo vatiri aho gufata feri afata ku muriro agonga ibindi binyabiziga byari mu muhanda.

Ati “Kubera ko yafashe umuriro moto 10 n’imodoka 4 zose zangiritse ndetse abantu batanu barakomereka ubu barimo kwitabwaho ku bitaro bya CHUK”.

SP Kayigi avuga ko mu bantu batanu bakomeretse harimo umwe wakomeretse cyane akaba ari kumwe n’abandi mu bitaro bitabwaho n’abaganga.


SP Kayigi avuga ko nubwo uyu mugore wari utwaye imodoka y’ivatiri yafashe umuriro abantu bagakomereka, ntawahasize ubuzima kandi inzego z’umutekano zahise zihagera zigatanga ubutabazi bw’ibanze ku bakomeretse.

SP Kayigi yibukije anagira inama abashoferi zo kubahiriza amategeko y’umuhanda, birinda amakosa ateza impanuka.

Yabasabye kwibuka ko batagenda mu muhanda bonyine kandi ko imodoka zitwara abagenzi ziba zitwaye ubuzima bw’abantu bityo abashoferi bagomba kwitwararika mu migendere yabo, no kwirinda gucomora ibyuma byashyiriweho kuringaniza umuvuduko mu modoka (Speed governor) kuko iyo babicomokoye bituma bakora impanuka kubera umuvuduko.

Iyi mpanuka y’imodoka yabereye imbere yo kuri CHIC mu Mujyi wa Kigali.

MANIRAHARI Jacques/BTN i Kigali

Related Post