Minisitiri Dr. Mujawamariya uri gukorwaho iperereza yirukanywe ku mirirmo

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-07-25 08:12:27 Amakuru

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 25 Nyakanga 2024, Nibwo Dr. Mujawamariya Jeanne D’Arc wari uherutse kugirwa Minisitiri w’abakozi ba leta n’umurimo, yirukanwe ku mirimo ye, ntihatangazwa ikibyihishe inyuma.

Ni amakuru yamenyekanye binyuze mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ibiro bya Minisitiri w’intebe, aho byagaragaje ko yirukanwe kubera ibyo agomba kubazwa.

Iri tangazo ryagize riti” hashingiwe kubiteganywa n’itegeko nshinga, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 116, none kuwa 25 Nyakanga 2024, Dr. Jeanne D’Arc Mujawamariya yirukanwe kumirimo yari ashinzwe nka Minisitiri w’abakozi ba leta n’umurimo, kubera ibyo agomba kubazwa akurikiranweho.”

Ibi bibaye nyuma y’uko yari aherutse guhindurirwa imirimo ku wa 12 Kamena 2024 kimwe n’abandi ba minisitiri batandukanye bashyizwe mu mirimo.

Hari amakuru avuga ko ibyo akurikiranyweho bidafitanye isano n’imirimo yakoraga ubu muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo ahubwo ko byaba bifitanye isano n’aho yakoraga mbere muri Minisiteri y’Ibidukikije.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yemeye ko iperereza ryatangiye. Ati “ Nibyo koko Jeanne d’Arc Mujawamariya ari gukorwaho iperereza ku byaha acyekwaho kuba yarakoze igihe yari Minisitiri w’Ibidukikije. Kugeza ubu ntacyo twatangaza kugira ngo bitabangamira iperereza.”

Yavuze ko ari gukurikiranwa adafunzwe, ko icyemezo cyo kumufunga kizafatwa ku byo iperereza rizagaragaza.

Mujawamariya wavutse mu 1970, muri Kamena nibwo yagizwe Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo nyuma y’imyaka itanu ari Minisitiri w’Ibidukikije. Yigeze kuba Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (2008-2011), Minisitiri w’Uburezi (2006-2008), Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri makuru (2005-2006) n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye (2003-2005) nkuko Igihe kibivuga.

Yahagarariye u Rwanda mu Burusiya na Belarus nka Ambasaderi kuva mu 2013 kugera mu 2019 ndetse yabaye Umuyobozi w’iyahoze ari Kaminuza y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga, KIST, hagati ya 2011 na 2013.


Related Post