Umutwe wa Al Shabab umaze kwivugana Ingabo za Uganda zisaga 250

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-06-06 14:07:19 Amakuru

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni yatangaje ko mu basirikare bari bagiye kugarura amahoro mu gihugu cya Somaliya harimo abahitanywe n’ibitero by’inyeshyamba za Al Shabab.

Yagize ati: “Twamenye amakuru y’urupfu rw’Abasirikare bacu 54 harimo n’umukomanda bahitanwe n’inyeshyamba za Al shabaab”.

Aba baje biyongera ku bandi 137 baherutse guhitanwa n’izo nyeshyamba mu cyumweru gishize.

Ibi byatangajwe n’umugaba mukuru w’ingabo za Uganda Lt Gen Kayanja Muhanga nyuma y’uko inyeshyamba za Al shaba zigambye igitero cyahitanye izo ngabo ku wa 26 Gicurasi uyu mwaka.

Al shsbaab yatangaje ko ariyo nyirabayazana w’icyo gitero. Yavuze ko banatwaye imodoka zarimo amasasu n’ibindi bikoresho bya gisirikare zibikuye mu birindiro by’ingabo z’umuryango w’Afurica y’unze ubumwe.

Umunyamabanga mukuru wa Loni Antonio Guterres aherutse gutangaza ko 2022 ariwo mwaka wahitanye abantu benshi muri somaliya kuva 2017; biturutse ahanini ku bitero bya Al shabaab.


Related Post