RIB yahamije ko Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ibidukikije ari gukorwaho iperereza

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-07-25 12:17:55 Amakuru

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 25 Nyakanga 2024, Nibwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko Karera Patrick, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibidukikije, ari gukorwaho iperereza ku byaha akekwaho ko yaba yarakoreye muri iyi Minisiteri.


Ni amakuru yemejwe na Dr Thierry B. Murangira, Umuvugizi wa RIB, ubwo yagiranaga ikiganiro n'itangazamakuru ku kicaro cya RIB.

Yagize ati: “Umunyamabanga Uhoraho ari mu bari kubazwa, ari gukorwaho iperereza. Ubu ntitwavuga ngo arafunze, icyemezo ntikirafatwa.”

Karera arakorwaho iperereza mu gihe Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byatangaje ko uwari Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo Dr Jeanne d’Arc Mujawamariya na we wigeze kuyobora Minisiteri y’Ibidukikije na we yirukanywe ku mirimo.

Mu itangazo ry’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe, bigaragara ko hari ibyo agomba gusobanura. Icyakoze hari amakuru avuga ko hari ibyaha byakozwe muri Minisiteri y’Ibidukikije kandi ko hari abagomba kubyisobanuraho.

Related Post