U Bufaransa: Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye umuhango wo gutangiza Imikino Olempike

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-07-25 16:31:16 Amakuru

Kuri uyu wa Kane tariki 25 Nyakanga 2024, Nibwo Nyakubahwa Parezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye ibirori byo gutangiza ku mugaragaro Imikino Olempike, bizabera ku Mugezi wa Seine mu gihugu cy'u Bufaransa.

Mbere y'uyu muhango, Umukuru w’Igihugu yabanje kwitabira Inama igamije Iterambere Rirambye muri Siporo i Louvre yateguwe na Perezidansi y’u Bufaransa na Komite Olempike Mpuzamahanga ku bufatanye n’Ikigo cy’Abafaransa gishinzwe Iterambere (AFD).

Ni inama kandi yahurije hamwe abakuru b’ibihugu na za guverioma, abayobozi b’ibigo mpuzamahanga, abakinnyi, abahagarariye imiryango ya siporo n’abafatanyabikorwa mu iterambere.

Biteganyijwe ko ku wa Gatanu, Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bazakirwa na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, mbere y’ibirori byo gutangiza Imikino Olempike ku mugaragaro.

Imikino ya Paris iteganyijwe gutangira ku wa Gatanu tariki ya 26 Nyakanga kugeza ku ya 11 Kanama 2024, ni iya 33 yo mu mpeshyi igiye kuba kuva habaye iya mbere i Athènes mu Bugereki mu 1896 nkuko Igihe kibitangaza dukesha iyi nkuru.

U Rwanda rwitabiriye iyi Mikino bwa mbere mu 1984 ubwo yari yabereye i Los Angeles, rwohereza abakinnyi batatu mu gusiganwa ku maguru.

Kuva icyo gihe ntirwongeye kuyiburamo ndetse umubare urazamuka aho mu 1992 i Barcelone, hitabiriye abakinnyi 10. Iheruka mu 2021 (Tokyo 2020) hariyo Abanyarwanda batanu.

Kuri iyi nshuro, U Rwanda ni kimwe mu bihugu bizitabira Imikino ya Paris aho ruzahagararirwa n’abakinnyi umunani mu mukino w’amagare, koga, gusiganwa ku maguru no kurwanisha inkota.

Related Post