RIB yataye muri yombi abantu 7 bakurikiranyweho kwiba muri Banki Miliyoni 100

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-07-25 17:09:48 Amakuru

Kuri uyu wa Kane tariki 25 Nyakanga 2024, Nibwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwagaragarije itangazamakuru abantu barindwi barimo Abanyarwanda n’abanyamahanga babiri bakurikiranyweho kwiba muri Banki Miliyoni zenda kugera ku ijana z’Amafaranga y’u Rwanda.

Ubwo yagiranaga ikiganiro n'abanyamakuru, Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thiery yavuze ko aba batawe muri yombi byavutse ku makuru yari yamenyekanye bwa mbere yatanzwe n'abagerageje kwifashishwa mu mugambi mubisha.

Ku ikubitiro bafashe uwitwa Murindabigwi Patrick ufatwa nk’umuhuzabikorwa w’ubu bujura wafatanyaga n'abarimo Kabanyana Constance, Nyandwi Gilbert, Uwababyeyi Marie Leandre, Barungi Merard, Byaruhanga Baurice Samu, na Gatera Sam.

Yagize ati “Murindabigwi uriya mwabonye yambaye umupira w'umutuku, yashatse abo nakwita aba ‘agents’ bashaka abandi bantu, cyane cyane urubyiruko bakarusaba gufunguza Konti muri banki bakamuha n’ikarita ya ATM hanyuma bakizeza uwabahaye iyo numero ya Konti ko hari amafaranga azajya aca kuri Konti ye kandi ko umutekano wizewe bakamubwira ko mu mafaranga azajya anyuzwa kuri Konti ye azajya ahabwa 40%.

Dr Murangira avuga ko ibi byaha uko ari bine bakurikiranyweho bihanwa n’ibihano bitandukanye biri hagati y’imyaka ibiri n’imyaka 15, kuko nk’icyaha cy’iyezandonke gihanishwa hagati y’imyaka 10 na 15 y’igifungo ndetse hakiyongeraho n’ihazabu y’amafaranga yikubye kuva kuri gatatu kugera kuri gatanu z’agaciro k’indonke yejejwe.

Yaboneyeho guha ubutumwa abaturage barimo urubyiruko bubashishikariza kwirinda kwishora mu bikorwa bituma bafungwa.

Agira ati “Turasaba urubyiruko kwirinda kwishora muri ibi byaha kandi rukagira amakenga igihe cyose rubwiwe ko rugiye guhabwa amafaranga batakoreye ndetse bakirinda kwizezwa ko ibimenyetso bazabisiba bitazagaragara ndetse bakanahita batangira amakuru ku gihe kuri abo bantu bashaka kubaroha muri ayo manyanga”.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira wihanangiriza abanyamanyanga

Dr Murangira kandi yasabye urubyiruko gukura amaboko mu mifuka rukitabira umurimo kugirango rubone amafaranga rwakoreye binyuze mu buryo bwiza atari uburyo bushyira ubuzima bwarwo mu kaga.

Umuvugizi wa RIB yavuze ko abantu bishora mu bikorwa nk’ibyo bazatahurwa kuko inzego z’umutekano w’u Rwanda zikora kandi umutekano ubwawo ukaba udadiye kandi izo nzego zifite ubushobozi n’ubufatanye muri byose.

Dr Murangira yibukije za Banki kubaka uburyo buhamye bwo kurinda umutekano w’amafaranga aho bashobora kubaka uburyo umuntu umwe adakwiye kwiharira ijambo ry’ibanga ‘Pass word’ wenyine ahubwo igakoreshwa n’abantu benshi kugira ngo ubikuza abashe kubigeraho hagira n’igikorwa kikamenyekana bitewe n’abo bantu bayikoresha.

Amakuru BTN yabashije kumenya ni uko muri aba bakurikiranyweho kwiba amafaranga Miliyoni 99 haburagamo umuntu umwe ngo babe Barindwi bitewe nuko atorohewe n'uburwayi arwaye.

Related Post