Ngoma: Umubyeyi w'abana 7 aratabaza nyuma yo guhirimwaho n'inzu n'umugabo akamutana abana-Video

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-07-26 08:27:58 Amakuru

Umubyeyi witwa Murereyima  Grace utuye mu Mudugudu wa Mpandu,  Akagari ka Karama, mu Murenge wa Kazo, Akarere ka Ngoma, aratabaza ubuyobozi nyuma yuko umugabo we amutanye abana 7 ndetse n'inzu abamo ikamugwa hejuru

Ubwo yaganiraga na BTN, uyu mubyeyi w'imyaka 48, yavuze ko ikibazo ke cyatangiye ubwo umugabo babanaga kandi bashakanye bakabyarana abana Barindwi, yamusigaga akajya gushaka undi mugore hanyuma imibereho y'umuryango igatangira kuzamba.

Yagize ati" Hashize umwaka umugabo wanjye antanye abana 7 twabyaranye ajya gushaka undi none byatugizeho ingaruka zitoroshye, aho kurya, kubona ibitunga umueryango wanjye ndetse na mituweli bigoranye".

Uyu muturage kandi akomeza avuga ko nyuma yuko ubuyobozi bufashe umwanzuro wo kumusenyera inzu itajyanye n'ikerekezo cy'izindi nzu Leta ishaka( Burende), byatumye abura aho arambika umusaya cyakora hakaba umugiraneza wamuhaye aho kuba ariko amusaba ko yajya amuhingira akamuha umubyizi mu cyumweru bityo akaba asaba ubuyobozi gukora ibishoboka bukamufasha kumwubakira inzu mu kibanza afite bitewe nuko ntabushobozi afite bwo gukomeza kuba muri iyo nzu.

Agira ati" Ubuyobozi bwaraje bunsenyeraho inzu nabagamo bituma menengana cyakora mpura n'umugiraneza ampa aho kurambika umusaya ariko nkajya nigomwa umubyizi wo kumuhingira buri cyumweru. Bityo rero ndasaba ko bamfasha kubaka inzu yo kubamo mu kibanza mfite".

Ikibazo cye kandi kinagarukwaho n'abaturanyi be, aho babwiye BTN bati" Imibereho ye yazambye nyuma yo gutanwa abana Barindwi n'umugabo ndetse banaboneraho gusaba ubuyobozi kumuba hafi cyangwa bakamugarurira umugabo".

Ku murongo wa Telefoni, Umuyobozi w'Akarere ka Ngoma, Niyonagira Anathalie, yatangarije umunyamakuru wa BTN ko iki kibazo ntacyo bari bazi anaboneraho gusaba uyu mubyeyi kumusanga ku biro by'Akarere agahabwa ubufasha".

Ati" Uwo muturage mumubwire azadusange aho dukorera tumufashe".

Ubwo umunyamakuru yageraga aho uyu muturage acumbitse yasanze imibereho yabo itoroshye urugero n'inkibiryamirwa bararaho bitari ku rwego rwiza kuko ari imisambi ndetse n'amashuka yacikaguritse ndetse ntanubwisungane mu kwivuza bafite igituma umuntu yibaza igikorwa igihe hari urwaye muri bo.

Igihe iki kibazo kizaba cyavugutiwe umuti BTN izabibatangariza mu nkuru ziri imbere.

Gatera Alphonse BTN TV mu Karere ka Ngoma

Related Post