Nyarugenge: Umuturage yakubiswe icyuma mu mutwe n'umutandiboyi biteza intambara

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-07-26 17:25:10 Amakuru

Kuri uyu wa Kane tariki 25 Nyakanga 2024, Nibwo umuturage wuriye imodoka igenda mu muhanda wa Giti cy'inyoni-Nyabugogo, mu Murenge wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge, yakubiswe itindu mu mutwe, biteza umwiryane.

Bamwe mu baturage bari ahabereye uru rugomo, babwiye BTN ko uyu muturage usanzwe acuruza inkweto mu Mujyi wa Kigali, ngo yabonye imodoka yerekeza Nyabugogo maze arayurira akimara kuyurira umutandiboyi wayo ayisohokamo amukubita itindu mu mutwe kandi ntakintu yaragiye kuyibaho.

Umuturage ati" Twatunguwe no kubona tandiboyi amukubita itindu mu mutwe kubera yari yuriye iriya modoka".

Undi muturage yatangarije BTN ko nyuma yo gukubitwa itindu mu mutwe, umuturage yahise yikubita hasi agwa igihumure ariko kubwo amahirwe Imana imutabarira hafi ndetse umushoferi wayo ahita amwinjiza mu modoka kuko byagaragaraga ko ari bukubitwe n'abaturage bari bamaze gutora uburakari.

Agira ati" Iyo shoferi we atamwinjiza mu modoka ngo amukingirane bari bumugire intere kuko abaturage bari bariye karungu".

Aba baturage kandi bagendeye ku byabaye kuri uyu muturage wapanze imodoka bitabaye ngombwa ko amazina n'imyirondoro bye bijya ahagaragara, bavuze ko ibyabaye bikwiye kubera abandi isomo kuko kurira imodoka bikurura impanuka n'impfu gusa ariko nanone bagasaba ko uyu mutandiboyi abiryozwa.

Polisi y’u Rwanda ishishikariza abantu batwara amagare cyangwa abagenda n’amaguru kudafata imodoka igenda ngo ibageze iyo bajya, badasabye umuyobozi wayo guhagarara ngo abatware, kuko bikunze kubaviramo gukomereka n’urupfu.

NDAHIRO Valensy Pappy/BTN TV

Related Post