Tanzania: Abantu batanu bapfiriye mu mpanuka ya Bus 15 barakomereka

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-06-07 06:23:01 Amakuru

Impanuka y’imodoka yo mu bwoko bwa Coaster Muri Tanzania ahitwa Mikumi yapfiriyemo abantu batanu abandi 15 barakomereka.

Iyo mpanuka yabaye mu masaha ya mu gitondo, abapfuye n’abakomeretse bose bahise bajyanwa ku bitaro bya Mtakatifu Kizito biri aho Mikumi, Kilosa.

Umuyobozi wa Polisi mu Ntara ya Morogoro, Alex Mkama, yabwiye ikinyamakuru Mwananchi ko bacyumva iby’iyo mpanuka bahise bajya aho yabereye, ariko bakaba bavuganye mbere yo kuhagera.

Umwe mu bapolisi ushinzwe umutekano wo mu muhanda utavuzwe amazina kuko atari umuvugizi wa Polisi, yavuze ko bageze aho impanuka yabereye, bahise batangira ibikorwa by’ubutabazi.



Related Post