DRC: Abasivili 500 biciwe mu bitero by’imitwe yitwaje intwaro

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-08-04 12:01:38 Amakuru

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 03 Kanama 2024, Nibwo mu nama yabereye i Butembo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, hatangarijwemo ko abasivili barenga 500 biciwe mu bitero bitandukanye by’imitwe yitwaje intwaro mu majyaruguru ya Teritwari ya Lubero (Kivu y’Amajyaruguru gihe cy’amezi abiri ).

Iri suzuma ryagaragaye mu nama yitabiriwe n’abayobozi gakondo, abakorera sosiyete sivile ndetse n’abavuga rikijyana bo mu gace ka Butembo-Mangurejipa, aho bantangaje ko bamaganye ku mugaragaro ubwicanyi 

Bati"Twamaganye n’imbaraga nyinshi ubwicanyi bwakorewe abantu barenga magana atanu batagira kirengera mu gihe cy’amezi abiri, nubwo hari imitwe myinshi yitwaje intwaro biyita Wazalendo, ndetse n’igihombo kinini cy’umutungo w’abaturage b’abanyamahoro", ibi byatangajwe n’umuyobozi gakondo wa Gurupoma ya Bakika, Eugene Viringa Mayani, wasomye itangazo rya nyuma ry’iyi nama.

Ibiganiro birangiye, abitabiriye amahugurwa basabye kandi ko imitwe yitwaje intwaro yose ikorera mu gace ka Mangurjipa ihava nk’uko iyi nkuru ya Bwiza.

Barahamagarira Guverinoma kongera ingabo muri kariya gace abaturage bakomeje gushiramo kubera umutekano ukomeje kuba muke, ndetse bakanasaba abayobozi gutanga amafaranga yo gushyingura mu cyubahiro kandi mu mutekano, "benshi muri bo imibiri yabo itarashyingurwa."

Muri iyi nama, abitabiriye amahugurwa basabye kandi gucungira umutekano abayobozi bose b’inzego z’ibanze bahura n’iterabwoba ry’imitwe yitwaje intwaro.

Related Post