Rutsiro: Umuhungu w’imyaka 13 yafunzwe akekwaho gusambanya akana k'imyaka 3

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-08-04 15:13:28 Amakuru

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 03 Nyakanga 2024, Nibwo umwana w’imyaka 13 wo mu Karere ka Rutsiro, mu Murenge wa Musasa, Akagari ka Gisiza, mu Mudugudu wa Karambi, yafunzwe akekwaho gusambanya umwana w’imyaka itatu.

Aya makuru yemejwe n'Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Gisiza, Mutabazi Thierry wabwiye BWIZA dukesha iyi nkuru ko uyu mwana bikekwa ko ashobora kuba yamusambanyirije mu rugo rw'iwitwa Hakizimana Frederic.

Yagize ati "Twahaye amakuru n’ubuyobozi bw’umudugudu wa Karambi ko uyu Toto yasambanyije umwana w’imyaka 3 ubwo yaramusanze mu rugo kwa Hakizimana Frederic, uyu mwana yari yajyanye n’ababyeyi be mu bukwe."

Uwasambanyijwe yahise yoherezwa ku bitaro bya Murunda gukorerwa ibizami mu gihe ukekwaho kumusambanya yahise ashyikirizwa RIB Sitasiyo ya Ruhango.

Related Post