Goma: Urubyiruko rwigaragambije rufunga imihanda

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-08-05 12:12:39 Amakuru

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 05 Kanama 2024, Nibwo urubyiruko rwo mu Mujyi wa Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, rwaramukiye mu myigaragambyo, rusaba Leta gufata ingamba zo guhosha ubugizi bwa nabi bumaze igihe bwigaragaza muri uwo mujyi.

Amakuru avuga ko urwo rubyiruko rwafunze imihanda mu duce tuzwi cyane mu Mujyi wa Goma nka Katoyi, Majengo na Kasika aho ruvuga ko rurambiwe ibyaha bibera muri uwo mujyi nyamara inzego z’umutekano na Leta ntibagire icyo babikoraho.

Umujyi wa Goma umaze igihe ukorerwamo ibyaha byinshi by’urugomo rushingiye ku bujura, ubwicanyi, gufata abagore ku ngufu n’ibindi, bikorwa n’abantu barimo abitwaje intwaro ndetse n’abambaye imyenda y’igisirikare.

Goma ituwe n'abaturage basaga Miliyoni ebyiri,  yashyiriweho amabwiriza akakaye arimo gushyirwa mu bihe bidasanzwe, kubuza ibinyabiziga nka moto kugenda n’ijoro n’ibindi ariko ntacyo byakemuye ku bugizi bwa nabi.

Related Post