Papa Francis utorohewe yajyanywe mu bitaro igitaraganya

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-06-08 06:54:30 Amakuru

?Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yakiriye indahiro z’abayobozi baherutse guhabwa inshingano nshya Kuwa Gatatu tariki ya 7 Kamena 2023.

Abarahiye basabwe kwita ku nshingano bahawe ni Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, n’umugaba mu kuru w’ingabo z’u Rwanda Lt General Mubarakh Muganga, Maj. General Vincent Nyakarundi umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka na Brig General Evariste Murenzi, Umuyobozi Mukuru w’urwego rw’u Rwanda rushinzwe igorora.

Perezida Kagame yasabye abarahiriye inshingano nshya bagiyemo, gukomeza gukorera Igihugu mu nzego zose no gukorana n’abayobozi mu myanya yose bazaba barimo.

Ati “Ndagira ngo mbabwire ko nta gishya mu nshingano muhawe, igishya ni uko umuntu yavuye hamwe akajya ahandi cyanga se yavuye ku rwego rumwe akajya ku rundi, niyo mpamvu mvuga ko ari ibintu bisanzwe, ariko iteka aho umuntu agiye hose cyangwa aho aba asanzwe imirimo ni ukuyikora uko bishoboka, igakorwa neza, igakorwa twumva uburemere bw’izo nshingano bitewe nuko hafi byose ndetse ibyinshi tuba tubikorera Abanyarwanda”.

Perezida Kagame yabwiye aba bayobozi ko ibyo bazakora bizaba mu bufatanye bw’abantu batandukanye, no mu nzego zitandukanye.

Ati “Abantu bagomba gufatanya bakuzuzanya, kugira ngo igihugu kigezweho ibyo kiba cyiteze ku bayobozi”.

Perezida Kagame yashimiye abayobozi batandukanye ndetse n’imiryango yabo, kuza kwifatanya n’abayobozi barahiriye inshingano nshya bahawe, abifuriza imirimo myiza.

Related Post