Ku gicamunsi cyo ku manywa yo kuri uyu wa Kane tariki ya 29 Kanama 2024, Nibwo umugore utuye mu Mudugudu w'Uruhimbi, Akagari ka Amahoro mu Murenge wa Muhima, Akarere ka Nyarugenge, yatunguranye ubwo yaheneraga abantu abagaragariza ubwambure.
Ubwo umunyamakuru wa BTN yageraga muri aka gace, yakirijwe amajwi y'abaturage biyamaga uyu mubyeyi witwa Mutoni, aho bamusabaga kuzamura ijipo ye akareka kwitesha agaciro ndetse n'abagore bagenzi be.
Hari uwatangarije umunyamakuru ati" Uyu mudamu araducumuza cyane, utinye umuntu udatinya guhenera abantu bari ku meza(Kurya). Mu byukuri rero mbifata nko kudusuzugura, kwitesha agaciro ndetse no kudutesha agaciro nk'abagore bagenzi be".
Nyuma y'ibi, umunyamakuru yagerageje kwgera ahari hicaye abagabo bahenererwaga n'uyu mubyeyi wari wasinze yakuyemo imyenda yo hasi nta n'umwenda w'ibanga yambaye, agerageje kubaza impamvu y'ibiri kuba maze uyu munyangeso mbi amusubizanya ibitutsi bitagira ingano by'urukozasoni cyakora amubwira ko byose abiterwa n'agahinda aterwa ikindi akomeza avuga ko adatinya gufungwa cyane ko asanzwe afungwa.
Agira ati" [Ibitutsiiiiiiii] Umva mva imbere nawe, ngomba kubahenera kuko barambabaza. Ubundi se ko ntatinya gufungwa".
Bamwe muri aba baturage babonaga biba, babwiye BTN ko intandaro y'iyi myitwarire idahwitse y'uyu mugore akenshi iterwa n'inzoga azindukiramo mu gitondo kandi yakabaye ajya gushakisha imibereho bityo bagasaba ko ubuyobozi bwamwegera bukamuganiriza aho gutereranwa.
Bati" Bamwegere bamuganirize naho ubundi inzoga azindukiramo zizamutamaza".
Ubwo umunyamakuru yatunganyaga iyi nkuru,kuri iki kibazo, yagerageje kuvugisha Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Muhima, Grace Tusiime Mukandori, yirinda kugira icyo atangaza.
Umunyamakuru yanagerageje kuvugisha Umuvugizi w'Umujyi wa Kigali, Aima Claudine NTIRENGANYA, ntibyakunda kuko ubwo yamuhamagaraga ntiyitabye telefoni ndetse ntiyasubiza ubutumwa yandikiwe ku rubuga rwa Whatsup.
Aba baturage bakomeza basaba ubuyobozi guhagurukira abafite utubari dukora mu masaha ataragenwe.