Muhima: Umugore urara ingangi mu bihuru aratabariza umwana we urembye

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-08-31 19:25:01 Amakuru

Muhoza Vestine, ni umudamu wo mu Karere ka Nyarugenge, mu Murenge wa Muhima w'abana batatu udafite shinge na rugero, avuga ko ahangayikishijwe cyane n'ubuzima butoroshye abanamo n'umwana we w'imyaka 3 kandi nabwo warwaye uburwayi bw'amayobera.

Mu kiganiro kihariye yagiranye na BTN, yavuze ko ubusanzwe avukira mu Karere ka Nyamagabe, mu Murenge wa Buruhukiro, Akagari ka Munini, mu Mudugudu wa Uwinzovu, akaba yarageze mu Mujyi wa Kigali mu mwaka wa 2007.

Yakomeje avuga ko ubwo yageraga i Kigali mu Karere ka Gasabo, mu Murenge wa Gisozi, haciyeho imyaka mike ahita ashakana n'umugabo bitemewe n'amategeko ariko kubwo amahirwe make ahita yitaba Imana nyuma yo kubyarana abana babiri magingo aya bakaba babana na nyirakuru ubyara se.

Uyu mudamu agaruka ku mibereho itoroshye abayemo, yabwiye Ikinyamakuru btnrwandacom ko buterwa nuko ntaho akura ibimutunga dore ko ntanaho kuba afite uretse ibinani araranamo n'umwana birimo ibyo mu Mudugudu w'Impala mu Kagari ka Rugenge, mu Murenge wa Muhima.

Yagize ati " Maze amezi asaga atanu ndarana n'umwana wanjye ingangi kubera ko ntaho mfite ho kuba kimwe no kurya birangora kuko ntakazi, umwana namusiga he ubwo?".

Akomeza ati" Ubu buzima bwose ndimo butanyoroheye, natangiye kububamo nyuma yuko umugabo twashakanye yitabye Imana nanagerageza gushakana n'undi urushako ntirwansekera".

Uyu mubyeyi Muhoza yageze ubwo aturika ararira biturutse ku burwayi bw'umwana we bw'amayobera, nkuko bigaragara bwamufashe amaguru atangira kubyimbirwa gahoro gahoro noneho agiye kumuvuriza kwa muganga bamutera inshinge ndetse banamuha imiti ariko uburwayi aho gukira burushaho gukomera.

Umunyamakuru wa BTN yamubajije niba ikibazo cye ubuyobozi bw'aho arara ingangi bukizi, avuga ko uretse abakora irondo ry'umwuga bamubona aho yagangitse bakamubwira ko agomba kuva aho hantu ntawundi muyobozi bari bicarana ngo baganire ku kibazo kitamworoheye.

Amakuru BTN yabashije kumenya ni ayuko ubuyobozi bw'Akagari ka Rugenge bwamusabye ko ku wa mbere w'icyumweru gitaha azabugana bugasuzumira hamwe icyo kibazo.

Nubwo uyu mubyeyi avuga ko arara mu Kagari ka Rugenge, bamwe mu baturage baganiriye na BTN, bavuze ko bakunda kumubona apfupfunyuruka mu bisambu biherereye mu tundi tugari turimo Nyabugogo na Amahoro.

Bakomeza bavuga ko bibaza impamvu abakora irondo ry'umwuga bamwirukana ariko ntibamutangire amakuru cyangwa ngo bamuhuze n'abayobozi, bityo bagasaba ko ikibazo cye cyakurikiranywa kigahabwa umurongo kuko we n'umwana we bababaje.

Muhoza Vestine, ni umubyeyi w'abana batatu aribo abakobwa babiri n'umuhungu umwe.

Igihe iki kibazo kizaba cyabonewe igisubizo BTN izabigarukaho mu nkuru ziri imbere.

Amaguru y'umwana wa Muhoza yatangiye kubyimbirwa bitunguranye

Related Post