USA: Urukiko rw’ikirenga rwafatiye imyanzuro Leta ya Alabama ifite ikarita y’amatora ipyinagaza abirabura

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-06-09 09:24:56 Amakuru

Kuri uyu wa Kane tariki ya 08 kamena 2023 Nibwo Urukiko rw’Ikirenga muri Amerika rwafashe umwanzuro rutegeka Leta ya Alabama, kuvugurura ikarita igenderwaho mu matora yo gushakisha abahagararira abaturage mu Nteko Ishinga Amategeko.

Uru Rukiko rwavuze ko amategeko y’itora iyo Leta yari iherutse gushyiraho abangamira uburenganzira bwa muntu cyane cyane mu bijyanye n’ivangura rishingiye ku bwoko.

Iyi Leta ya Alabama yemerewe imyanya irindwi mu Nteko Ishinga Amategeko, bivuze ko n’ikarita yayo y’amatora igabanywamo uduce turindwi tugenderwaho abiyamamaza bahatanira iyo myanya mu nteko.

Muri 2021 hakozwe ibarura ryagaragaje ko iyi Leta ituwe n’abirabura bangana na 27 %, nyamara mu myanya irindwi bemerewe mu Nteko, akarere kamwe niko kagenewe abirabura, ni ukuvuga ko ariho biyamamariza gusa.

Uyu mwanzuro abirabura barawanze kuko bavuga ko Leta yakoze amanyanga, igafata akarere kamwe ko mu cyaro akaba ariko ituzamo abirabura abasagutse bagenda banyanyagizwa mu zindi Leta kugira ngo batagira ahandi bagira ubwiganze.

Ni mu gihe bo basabaga ko habaho akandi karere ka kabiri kagenerwa abirabura mu matora, kugira ngo Alabama igire abirabura babiri bazajya bayihagararira mu matora kuko bari muri bayituye ku bwinshi.

Nyuma y’umwaka, Abacamanza b’urukiko rw’ikirenga bakoze isuzuma, bafashe umwanzuro ushyigikira abirabura, basaba Leta gusubiramo ikarita yayo y’amatora hagashyirwaho akandi karere karimo umwanya wagenewe abirabura nkuko apnews.com ibitangaza dukesha iyi nkuru.

Mu badepite barindwi bagenewe Alabama mu Nteko, umwirabura urimo ni umwe ukomoka mu ishyaka ry-aba-démocrates. Abandi bahagarariye iyo Leta ni abazungu b’aba-républicains.

Related Post