Rubavu: Umugabo yemereye mu rukiko ko yasambanyije umwana we w'imyaka 13

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-09-22 13:06:37 Amakuru

Ku wa Gatatu tariki ya 18 Nzeri 2024, Nibwo Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumubuye rwa Rubavu, bwaregeye Urukiko Rwibanze rwa Gisenyi umugabo ukurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana we w’imfura ufite imyaka 13 y'amavuko bumusabira gufungwa by’agateganyo.

Ni urubanza rwabaye nyuma yuko ku wa Gatatu tariki ya 11 Nzeri 2024, uyu mugabo witwa Mvuyekure ufite imyaka 39 y’amavuko yagiranaga ikibazo n’umugore we akamukubita bigatuma umugore we yahukanira mu baturanyi akararayo noneho agasigarana n'abana be byagera mu gicuku akihinira ku buriri bwariho umukobwa we w'imyaka 13 agahita amusambanya bikamenyekana nyuma ubwo nyina yagarukaga umwana agahita amubwira ihohoterwa yakorewe na se umubyara.

Bidatinze nyina yahise atanga ikirego kiviramo umugabo we gufungwa noneho aburanye ku ifunga n’ifungura by’agateganyo yemerera icyaha mu rukiko avuga ko gusambanya umwana we w’imfura yabitewe n’ubusinzi kuko yari yanyoye inzoga nyinshi y’inkorano yitwa umwenya nkuko Igikanews dukesha iyi nkuru kibitangaza.

Iki cyaha cyo gusambanya umwana kiramutse kimuhamye yahanishwa igifungo cya burundu nkuko biteganywa n'ingingo ya 14 y’itegeko nº 059/2023 ryo ku wa 04/12/2023 rihindura itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Nihagira andi makuru mashya atangazwa kuri uru rubanza BTN izabigarukaho mu nkuru zayo ziri imbere.

Related Post