Gasabo: Abatujwe mu Murenge wa Jali bakuwe mu manegeka barataka inzara

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-09-23 17:47:37 Amakuru

Abaturage biganjemo abari n'abategarugori bahoze batuye mu manegeka yo mu bice bitandukanye   byo mu Mujyi wa Kigali ariko bimuriwe mu Mudugudu wa Kigarama, Akagari ka Nkusi, mu Murenge wa Jali, mu Karere ka Gasabo, barataka inzara itoroshye bitewe nuko ngo aho batujwe bigoye kuhabona akazi babyazamo  amafaranga abafasha mu mibereho yabo.

Bamwe muri bo baganiriye na Bplus TV, bavuga ko ubuzima bari bamenyereye bwahindutse bitewe nuko aho bajyanywe batabona uko binjiza amafaranga cyangwa gukora imirimo runaka ishobora kubaviramo ibyo kurya nkuko mbere babikoraga aho bari batuye.

Utufuje ko amazina n'imyirondoro bye bijya ahagaragara kubwo umutekano we, yagize ati" Inaha turembejwe n'inzara kubera ko ntaho gukura ibiryo. Ntakazi wahabona, ntakarima wahakura ushobora guhingamo ibyo kurya na hato wabona harumye".


Ababyeyi bari mu zabukuru batuye muri uyu mudugudu bahamirije umunyamakuru ko iyo hataba Imana, abakobwa baho bakabaye batwite inda zitateganyijwe bitewe no kutuhanganira inzara ibarembeje.

Bati" Uretse Imana yonyine yaturinze ubundi abakobwa bacu bakabaye batwite bose cyane cyane abatihanganira iyi nyagwa y'inzara kuko natwe abasheshakangohe ntitworohewe niyo mpamvu Leta n'abandi bagiraneza bakwiye kuza batugabanyiriza ubu buribwe rwose. Mubatubwirire".

Aima Claudine Ntirenganya, Ushinzwe Itumanaho n'Uburezi mu Mujyi wa Kigali agaruka kuri iki kibazo ku murongo wa telefoni yabwiye umunyamakuru wa Bplus Tv ko ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali buteganya kujya kubasura bagasuzumira hamwe ahava igisubizo.

Agira ati" Nibyo koko niba hari ikibazo byu mwihariko abageze mu zabukuru tugomba kujya kubasura tukareba icyo gukora nkuko ubuyobozi budasiba gutanga ubufasha".

Ni ikibazo kinagaragarira amaso y'abaturiye uyu mudugudu, aho hari umubyeyi uherutse gutangariza Bplus TV ko ubuyobozi bukwiye gukora ibishoboka byose bugashaka umuti w'ikibazo cy'inzara bivugwa ko rimwe na rimwe gikomera mu mpeshyi.

Related Post