Burera: Umugore yishyikirije RIB nyuma yo kwica akase ijosi umwana we w'imyaka 6

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-09-23 19:12:14 Amakuru

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 23 Nzeri 2024, Nibwo umubyeyi witwa Tumushime Pélagie wo mu Mudugudu wa Tatiro, Akagari ka Cyahi, Umurenge wa Rugarama, mu Karere ka Burera, yishyikirije Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) nyuma yo gukata ijosi umwana we w'imyaka 6.

Amakuru avuga ko kugirango nyakwigendera witwa Niyompanzamaso Ntikozisoni Esther yicwe na nyina byaturutse ku kuba uyu mwana w'umukobwa mu gitondo yabwiye nyina ko atazajya ku ishuri noneho nyina arabimwemerera, birirwa baryamye gusa yiyumvamo icyifuzo cyo kumuvutsa ubuzima ahita agishyira mu bikorwa ubwo amukura ku buriri amuryamisha hasi, amukata ijosi n’icyuma, arapfa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugarama, Ndayisaba Egide, yahamirije UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko ayo mahano yabaye.

Ati“Nibyo uwo mubyeyi yihekuye arubatse afite umugabo ufunzwe, byabaye uyu munsi saa moya za mu gitondo yishyikirije RIB, ubu ari kuri sitasiyo ya Cyanika"..

Akomeza ati"Icyabiteye ntabwo kiramenyekana biracyakurikiranwa”

Gitifu Ndayisaba yaboneyeho gusaba abaturage kujya bageza ikibazo mu nzego z’ubuyobozi  zikamufasha, aho kugira ngo giturwe inzirakarengane.

Related Post