Gatsibo: Umugore n'umugabo bagiye kwiba intoryi bafashwe umugabo baramukubita ahita apfa

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-09-24 10:13:06 Amakuru

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 23 Nzeri 2024, Nibwo mu Karere ka Gatsibo, mu Murenge wa Kiziguro n'uwa Murambi, hamenyekanye inkuru y'incamugongo y'urupfu rw'umugabo wishwe akubiswe nyuma yo gufatwa yibana n'umugore we intoryi zari zihinze mu murima w'umuturage 

Bamwe mu baturage batuye ahasanzwe umurambo wa nyakwigendera, batangarije BTN ko kugirango apfe byatewe nuko we n'umugore we bafatanwe imifuka itatu y'intoryi bari bibye mu murima w'umuturage noneho bo hamwe n'abandi bantu babiri bagerageje kwiruka bahunga ubwo bikanga abaturage umugabo arananirwa yikubita hasi bituma afatwa atarenze umutaru.

Bati" We n'umugore we babafashe biba intoryi mu murima w'umuturage noneho birutse uyu mugabo wari uzwi ku izina rya nyinya arananirwa yikubita hasi bituma bamujweka".

Bakomeza bavuga ko akikubita hasi abaturage bahise bamusamira hejuru batangira kumukubita aranegekara kugeza ubwo hari abahise batabaza ubuyobozi hahita hafatwa umwanzuro wo kumujyana ku bitaro.

Aba baturage kandi ntibahwemye kugaragaza ko urupfu rwe rutatunguranye bitewe nuko yari mu bikoze agatsiko k'abajura kimwe n'umugore we kuko bakunze gufatwa. Urugero nko mu minsi mike itambutse baherutse gufatirwa ku rugo rw'umuturage bapfumuye inzu bibyemo ibintu umugore n'umugabo bakubitirwa hamwe bakura umugabo amenyo bahita bamwita nyinya.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Murambi, Ndayisenga Jean Claude ku murongo wa telefoni, yahamirije iby'aya makuru BTN avuga ko hahise hatangira iperereza kuri urupfu ndetse anavuga ko ku bufatanye n'abaturage hari gushakishwa imyirondoro n'amazina bya nyakwigendera.

Yagize ati" Nibyo koko amakuru niyo, yapfuye ariko twayamenye nyuma yuko abaturage badutabaje ko hari umuturage basanze aryamye hafi y'umuhanda yanegekaye noneho duhita dusaba abajyanama b'ubuzima kwihutira kumujyana kwa muganga gusa nyuma twongera kwakira amakuru avuga ko yamaze kwitaba Imana".

Gitifu Ndayisenga yakomeje avuga ko umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu Buruhukiro bw'Ibitaro bya Kiziguro mu gihe iperereza ku rupfu rwe ryahise ritangira.

Nyakwigendera nubwo yapfiriye mu Murenge wa Kiziguro amakuru avuga ko yakubitiwe mu Murenge wa Murambi, mu Kagari ka Murambi.

Related Post