Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 14 Ukwakira 2024, Nibwo mu Mudugudu wa Buramira, Akagari ka Kabaya, mu Murenge wa Kimonyi, mu Karere ka Musanze, hasanzwe umurambo w'umugabo, ukekwa ahita atabwa muri yombi.
Bamwe mu baturage barikumwe na nyakwigendera witwa Maniriho Emmanuel, batangarije BTN TV ko urupfu rwe rwabatunguye cyane bitewe nuko mu masaha make bamubonaga ari muzima cyane ko basangiraga nawe urwagwa gusa bamubura nyuma ajyanye n'umugore uzwiho kwicuruza.
Bati” Ejo saa kumi nimwe nyakwigendera yadusanze imbere y’Akagari ka Kabaya avuye mu Mudugudu wo ku Rwara ari muzima aje ngo dusangire urwagwa ndetse ahita atugurira turinywera ariko nyuma tuza gutungurwa no kumva ngo yapfiriye imbere y'urugo rwa Nyirabagenzi Petronile ”
Bakomeza bati" Ntawundi wamwishe uretse uyu mugore w'indaya yaruharwa usanzwe yicuruza witwa Nyirabagenzi Petronile kuko niwe duheruka kumubonana bityo rero ariwe bamuryoza".
Undi nawe yagize ati" Ejo saa kumi nimwe nyakwigendera yansanze imbere y’Akagari ka Kabaya avuye mu Mudugudu wo ku Rwara ansaba ko tureba aho urwagwa ruryoshye ruri ngo angurire icupa, murangira kwa Noheli, tuhageze agura amacupa abiri tutaramara irya kabiri tubona peteronira aje, tuyimaze aramusohora aramujyana muheruka ubwo”
Aba baturage bakomeje babwira BTN ko inzego z'ubuyobozi gukora iprereza ku rupfu rwa nyakwigendera witwa Maniriho Emmanuel uzwi ku izina rya Buyuki noneho hagira umenyekana agahanwa hisunzwe amategeko ndetse akabera abandi urugero"
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimonyi, Kabera Canisius, ku murongo wa telefoni yahamirije iby'aya makuru BTN TV maze avuga ko hakomeje gukorwa iperereza ngo hamenyekane intandaro y’ubu bwicanyi.
Yagize ati “Uyu mugabo koko twasanze umurambo we imbere y’urugo rw’umuturage, amakuru y'ibanze twamenye ni uko ejo yavuye ahantu gukora arahembwa, haraye hafashwe umuntu nyiri rugo yasanzwe yapfuye. Kugeza ubu RIB iracyakora iperereza natwe dukomeje gufatanya dushaka amakuru kugira ngo hamenyekane intandaro y’urwo rupfu dufatanyije n'abaturage cyane ko twanahereye kubahuriye nawe mu tuburi dutandukanye mbere yuko yitaba Imana.”
Aya makuru kandi BTN yayahimirijwe n'Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru SP Jean Bosco Mwiseneza aho yavuze ko hafashwe umuntu umwe ukekwaho kugira uruhare muri uru rupfu afungirwa Sitasiyo ya Polisi ya Muhoza.
Maniriho Emmanuel wakoraga akazi ko gupakira amatafari imodoka, yari fite imyaka iri hagati y'imyaka 25-30 akaba asize umugore bari babyaranye umwana umwe.
Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku Bitaro bya Ruhengeri kugira ngo ukorerwe isuzuma.
Gaston Nirembere/BTN TV