RDC: Abantu batatu baketsweho ubujura babatwikisha amapine, bahiye inyama zabo barazirya

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-10-20 20:58:30 Amakuru

Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Mu gace ka Mabanga, mu mujyi wa Goma muri Kivu ya Ruguru, humvikanye inkuru y'abantu batatu bakekwaho ubujura bafashwe bagatwikishwa amapine y'imodoka.

Amakuru avuga ko mbere yuko batwikwa hanabanje kuraswa umuturage noneho nyuma hakurikiraho igikorwa cyo kurya inyama zabo dore ko hari umwe  mu baryaga kuri izo nyama z’abo bantu yumvikanye avuga ngo aramurisha “ikwanga”, ndetse bagenze be babiri na bo bakifata amashusho barya kuri izo nyama.

Ibi bibaye mu gihe mu mujyi wa Goma ubujura bumaze gufata indi intera, kimwe n’ubuyobozi bushinja kutagira icyo bukora ku byabaye bigatuma buri wese akora ibyo ashaka nkuko ikinyamakuru Bwiza cyabyanditse.

Hari ababona ko kurya abantu bituruka ku muco wo kudahana, amagambo abiba urwango n’ingaruka z’intambara zimaze igihe mu Burasirazuba bwa Congo.

Related Post