Uganda: Umusirikare yishe abantu batatu muri Batandatu yarashe

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-10-22 08:55:26 Amakuru

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 21 Ukwakira 2024, Nibwo umusirikare wo mu mutwe udasanzwe w’ingabo za Uganda, Pte Bony Ameny, yarashe abantu batandatu, hapfamo batatu.

Amakuru avuga ko aba bantu barasiwe mu gace ka Paimol mu karere ka Agago, mu bilometero 15 uvuye mu kigo cya gisirikare Pte Ameny akoreramo.

Bivugwa ko iki cyaha cyaturutse ku makimbirane Pte Ameny afitanye n’umugore we, kuko ngo yari akiryamana n’umugabo babyaranye umwana muri Paimol.

Ubuyobozi bwasobanuye ko uyu musirikare yagiye muri Paimol, ashimuta uyu mugabo uryamana n’umugore we, atangira kurasa ku bagerageje kumukurikira.

Nyuma yo kwica aba bantu, Pte Ameny yahise atoroka, gusa Polisi n’igisirikare bikomeje kumushakisha kugira ngo agezwe imbere y’ubutabera.

Umuyobozi wa Agago, James Nabinson Kidega, yagize ati “Muri iki kibazo twabuze abantu batatu. Sintekereza ko ari bwo buryo bwiza bwo gukemura ibibazo. Igisirikare na Polisi biri kumushakisha. Azagezwa imbere y’amategeko, nafatwa.”

Imirambo y’abishwe yajyanwe mu buruhukiro bw’ibitaro bya Dr Ambrosoli Memorial biherereye mu majyaruguru ya Uganda kugira ngo ikorerwe isuzuma.

Nilepost dukesha iyi nkuru, itangaza ko abishwe ni Florence Ajalo w’imyaka 16 y’amavuko, Akidi Santina w’imyaka 52, Sunday Apio w’imyaka 19, naho abakomeretse ni Charles Kidega, Janet Apio na Blessing Agenorwot.

Related Post