Rusizi: Abantu 2 bapfiriye mu mpanuka ya moto n'ikamyo

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-11-03 10:29:55 Amakuru

Ku wa Gatanu tariki ya 01 Ugushyingo 2024, Nibwo mu Mudugudu wa Kamabuye, Akagari ka Shara, mu Murenge wa Muganza, Akarere ka Rusizi, habereye impanuka ya moto yagonzwe n’ikamyo, isiga umumotari n’uwo yari ahetse bahita bitaba Imana.


Amakuru avuga ko iyo mpanuka yabereye mu muhanda Bugarama-Cimerwa, yatewe no kunyuranaho nabi kuko umushoferi w’ikamyo yerekezaga ku Ruganda rwa Sima yataye umukono we ubwo yanyuraga ku yindi modoka, bituma asatira umumotari wari mu mukono.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muganza, Rwango Jean de Dieu yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko umushoferi wari utwaye ikamyo yahise atoroka.

Yagize ati "Umushoferi ntacyo yabaye ahubwo we yahise acika n’ubu turacyamushakisha".

Abitabye Imana ni umumotari wari utwaye moto witwa Iradukunda Moise n'umugenzi yari atwayeho Tuyiramye Neilla w’imyaka 20 bombi bahita bitaba Imana nkuko abayibonye bahamya ko

Imirambo ya banyakwigendera yajyanywe ku Bitaro bya Gihundwe gukorerwa isuzuma mbere y’uko ishyingurwa.

Related Post