Ngororero: Umwarimu yapfiriye imbere y'abanyeshuri yigishaga

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-11-05 12:37:14 Amakuru

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 04 Ugushyingo 2024, Nibwo abarimo abanyeshuri, batunguwe n'urupfu rw'umwarimu wikubise hasi agapfa ubwo yigisha ku kigo cy’amashuri abanza cya Mukingi mu Murenge wa Bwira, Akarere ka Ngororero.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero kuri iyi nkuru y'incamugongo, bwavuze ko bwatunguwe n’urupfu rwa nyakwigendera, Nsengimana Juvénal wagiye kwigisha ari muzima, yatangira gutangaa isomo akitura hasi agapfa.

Umuyobozi wungirije Ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Ngororero, Mukunduhirwe Benjamini yavuze ko bamenye iby’urupfu rw’uyu mwarimu 

Mukunduhirwe akavuga ko abo bakorana bababwiye ko Nsengimana ubwo yari imbere y’abana babonye yikubita hasi bahamagaza imbangukiragutabara, ihagera yarangije gupfa.

Ati: “Batubwiye ko ari uko byagenze, ubu nderekeza ku Ishuri ribanza rya Mukingi guhumuriza abanyeshuri n’abarimu bagenzi be bakorana.”

Visi Meya Mukunduhirwe avuga ko yabanje ku Bitaro bya Muhororo kureba Umurambo wa Nsengimana nkuko Bwiza ibitangaza dukesha iyi nkuru.

Mukunduhirwe avuga ko bajya gukorana ibiganiro n’abo mu Muryango wa Nyakwigendera kugira ngo hafatwe umwanzuro w’umunsi azashyingurwa. Umurambo wa Nsengimana wajyanywe mu Bitaro bya Muhororo gukorerwa isuzuma.

Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko butegereje raporo ya Muganga igaragaza icyishe Nsengimana, kuko ubusanzwe nta ndwara yari afite izwi.

Nyakwigendera Nsengimana Juvénal yari afite imyaka 50 y’amavuko, akaba yakomokaga mu Mudugudu wa Gasharu, Akagari ka Matare, Umurenge wa Macuba mu Karere ka Nyamasheke. Yari acumbitse mu Murenge wa Bwira kubera impamvu z’akazi yahakoreraga.

Related Post