Nyarugenge: Umwuzukuru arakekwaho kwica nyirakuru w'imyaka 76 amunize

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-11-05 13:23:24 Amakuru

Mu ijoro rishyira kuri uyu wa Kabiri tariki ya 05 Ugushyingo 2024, Nibwo mu Karere ka Nyarugenge, mu Murenge wa Kigali, Akagali ka Nyabugogo, mu Mudugudu wa Gakoni, hatangiye kumvikana inkuru y'incamugongo y'urupfu rw'umukecuru bikekwa ko yishwe n'umwuzukuru we bapfa imitungo.

Bamwe mu bagize umuryango wa nyakwigendera witwaga Adela Mukantawera, batangarije itangazamakuru rya BTN na Bplus TV ko yapfuye urupfu rutunguranye kubera ko ntaburwayi yari asanzwe afite nubwo yari ageze mu zabukuru.

Umukobwa wa Mukantawera yabwiye Bplus TV ko yamenye amakuru y'urupfu rwa nyina umubyara nyuma yuko mubyara we w'i Muhanga  amuhamagaye amubaza ati" Mbese waba wamenye ibyabaye", undi amubajije ibyabaye amubwira ko umukecuru bamusanze mu nzu yapfuye bagakeka ko bamwishe babanje kumuniga.

Uyu mubyeyi yakomeje avuga ko nyuma yo kumva iyo nkuru mbi, yahise anyarukira mu rugo nyina yabagamo maze ahageze asanga koko ibyavuzwe ari ukuri abajije musaza we amubwira ko nawe yabimenye ari uko yinjiye mu nzu agiye kwarura ibiryo atungurwa no kubona umukecuru aryamye hasi atagihumeka umwuka w'abazima.

Umuhungu wa nyakwigendera wamubonye bwa mbere yapfuye, yabwiye BTN na Bplus TV ko uwo abereye umwishywa witwa Nkurikiyumukiza Elia yari kumwe na mukecuru noneho bamushakishije ngo bamubaze niba hari icyo yaba akeka cyaba cyamwishe baramubura bituma bakeka ko ariwe wamwishe.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire waboneyeho kwihanganisha umuryango wa nyakwigendera, yahamirije iby'aya makuru BTN maze avuga ko iperereza ryahise ritangira mu gihe ukekwaho wahise uburirwa irenge akomeje gushakishwa.

Yagize ati" Mbere na mbere ndihanganisha umuryango wa nyakwigendera. Amakuru twayamenye, nyuma yuko abaturage bayatubwiye natwe tukihutira kuhagera tugasanga aribyo yapfuye".

Akomeza ati" Iperereza ryibanze ryagaragaje ko ashobora kuba yishwe anizwe ariko icyamwishwe ntikiramenyekana neza bityo rero riracyakomeje ndetse ukwaho wahise aburirwa irengero ari gushakishwa".

CIP Gahonzire yaboneyeho kandi kugira inama abaturage muri rusange kwirinda kwishora mu makimbirane ahubwo ko mu gihe hari ugiranye ikibazo n'undi bose bakwiye kwihutira mu buyobozi nyuma byananirana bakagana inkiko bidasabye kuvutsanya ubuzima.

Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu Bitaro bya Kacyiru gukorerwa isuzumwa ngo hamenyekane icyamwishe.

Iradukunda Jeremie/BTN TV

Related Post