Ruhango: Umuyobozi arashinjwa gushaka gusambanya umukecuru ku gahato

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-11-06 06:32:15 Amakuru

Umukecuru witwa Uzabakiriho Pascasie utuye mu Mudugudu wa Ruvugizo, Akagari ka Gitisi, mu Murenge wa Bweramana, Akarere ka Ruhango, aratunga agatoki umuyobozi ushinzwe umutekano mu mudugudu atuyemo, aho amushinja kumuhoza ku nkeke.

Imbere y'inteko rusange y'abaturage irimo n'abayobozi batandukanye barimo abo mu nzego z'umutekano, uyu mubyeyi uri mu kigero cy'imyaka iri hejuru ya 50, yavuze ko umuyobozi witwa Muhayimana Charles yamusabye kuryamana nawe kenshi ngo kuko adakwiye umusaza babana bitewe nuko atamunyuza(kumutosha).
Uzabukiriho agaragaza ihohoterwa akorerwa na mutekano

Mu buhamya bwe yeruye avuga ko Muhayimana Charles byageze aho atangira kujya yigabiza urugo rw'umusaza n'umukecuru akamukomangira mu gicuku ahagana saa 1:00 za nijoro maze akaza kubabyutsa we n’umugabo we bikarangira abajyanye kubafungirana mu biro by’Akagari ka Gitisi mu butyo budasobanutse.

Yagize ati" Maze igihe kirekire ntatekanye kubera guhozwa ku nkeke n'ushinzwe umutekano mu mudugudu ntuyemo witwa Muhayimana Charles dupfa ko nanze kuryamana nawe bityo rero bikagira ingaruka mbi ku muryango wanjye".

Akomeza ati" Yagerageje kenshi kunsaba ntiyanacika intege ariko nanjye nkamubera ibamba. Yanyumvishije kenshi ko ntakwiye kubana n'umusaza twashakanye kuko ngo atanyuza( kuntosha), ubwo rero abonye byanze atangira kugaba igitero iwanjye aho yaje kudufata mu gicuku Saa Saba z'ijoro akanjyanan n'umugabo wanjye kudufungira ku biro by'akagari ka Gitisi".

Nyuma y'iki kirego cyatangiwe imbere y'abaturage n'abayobozi barimo uyobora Akarere ka Ruhango, umunyamakuru wa BTN yegereye Muhayimana Charles ushinjwa n'umukecuru kumuhoza ku nkeke, amubaza niba ibyo avugwaho ari ukuri nuko yabyakiriye maze amubwira ko ibyamuvuzweho byose ari ibinyoma ahubwo byari bigamije kumuhindanyiriza isura cyane ko asanzwe abana neza.
Charles arahakana ibyo ashinjwa

Agira ati" Ibyabaye byose ni ibinyoma ahubwo bari bagamije kumpindanyiriza isura. Nahohotewe cyane kuko nsanzwe mbana neza n'abaturage".

Ku rundi ruhande nubwo hari abaturage bavuga ko uyu muyobozi arengaba, hari abandi bavuga ko atari ubwambere ahohotera umuturage wo mu Kagari ka Gitisi.

Umunyamakuru ubwo yatunganyaga iyi nkuru, yagerageje kuvugisha Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Bweramana, Mutabazi Patrick ku murongo wa telefoni niba iki kibazo yari asanzwe akizi ariko ntibyamukundira kuko yirinze kugira byinshi angitangazaho gusa nihagira amakuru yandi amenyekana kuri cyo BTN izabigarukaho.

Mahoro Samson/BTN TV i Ruhango

Related Post