People Matters Kigali Rwanda igiye guhemba ibigo byahize ibindi mu gufata neza abakozi

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-11-17 06:14:12 Amakuru

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15 Ugushyingo 2024, Nibwo Ihuriro ry’abakora umwuga wo kwita ku bakozi mu Rwanda ryitwa ‘People Matters Kigali-Rwanda ryatangaje ko hagiye gutangwa ibihembo ku bigo bitandukanye byafashe neza abakozi bikorera mu Rwanda yaba ibya Leta cyangwa ibyigenga.

Abagize iri huriro "People Matters Kigali Rwanda" bagaragaza ko impamvu zituma umusaruro uba muke mu kigo runaka atari ukuba kidakora neza gusa, ko ahubwo bishobora no guturuka ku kuba abakozi bahugira mu gutekereza ku mikoreshereze y’umushara bigatuma badakora uko bikwiriye bityo bikaba byanatuma hari serivisi zitangwa mu buryo butanoze.

Murenzi Steven, Umuyobozi mukuru wa People Matters Kigali Rwanda akaba anashinzwe abakozi mu Kigo cy’igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA), mu kiganiro n'itangazamakuru yashimiye cyane ibigo byatangiye kumva no guha agaciro k'abakozi bakoresha ndetse ko abantu nibitabwaho neza ubukungu, igihugu n'ubuzima bizatera imbere kuko yaba umukozi cyangwa umukoresha basenyeye umugozi umwe bitanga umusaruro mwiza 

Murenzi Steven asobanura uko ibihembo bya People Matters Awards 2024 bizatangwa

Yagize ati" Mbere na mbere Ndashimira cyane ibigo bigira uruhare mu mibereho myiza y'abakozi babyo, uko bitabwaho yaba mu buryo bw'imishahara ndetse no mu buzima bwo mu mutwe kuko iyo umukozi cyangwa umukoresha basenyeye umugozi umwe bitanga umusaruro mwiza. Abantu nibitabwaho neza ubukungu, igihugu n'ubuzima bizatera imbere.

Murenzi kandi yahamije ko mu mpera z'umwaka wa 2024, mu kwezi kw'Ukuboza, People Matters Kigali Rwanda izashyikiriza ibihembo ibigo bizaba byarahize ibindi ku kwita neza  ku bakozi babyo mu rwego rwo kurushaho guha agaciro abakozi no kubera ibindi urugero.

IRAKOZE Rachel wari waje ahagarariye Umuryango wita ku buzima bwo mu mutwe (Mental Health Hub - mHub) agaruka ku mpamvu bashyigikiye "People Matters Kigali Rwanda" mu itangwa ry'ibihembo, yagaragaje ko abakozi mu nzego zigenga no mu nzego za Leta bakunze kugaragaza ibibazo by’umuhangayiko (stress) baterwa n’ubwoba bw’uko bakwirukanwa mu kazi no kuba batazamurwa mu ntera ndetse ko bimwe mu bituma ubuzima bwo mu mutwe bw’abakozi butamera neza birimo ibibazo by’amikoro adahagije, inshingano z’imiryango, imiyoborere idahwitse y’aho bakora, guhindurirwa inshingano, gukorera kure y’imiryango yabo, itotezwa mu kazi, ivangura n’urwango, imibanire yo mu kazi rimwe na rimwe iteza ukutumvikana mu kazi, guhora umukozi afite akazi kenshi asabwa kurangiza vuba, ndetse n’ibibazo by’ubuzima bwite bw’umukozi.

Agira ati" Mental Health Hub - mHub yashyigikiye ibi bihembo bya People Matters Kigali Rwanda kuko twese dushyize imbere ubuzima bwo mu mutwe bwa buri wese. Hari abakozi batinya kugaragaza ibibazo by’umuhangayiko (stress) baterwa n’ubwoba bw’uko bakwirukanwa mu kazi no kuba batazamurwa mu ntera,....." 

IRAKOZE yaboneyeho gusaba buri muntu wese kwikuramo imvugo ivuga ngo" Gucunga umukozi " kuko gucunga umukozi ntamusaruro bitanga ahubwo bakwiye kujya bakoresha imvugo" Gufata neza umukozi".

Munyengango Jeph Tuyishime uzaba uri mu kanama nkemurampaka, ubwo hazaba hatangwa amanota, yabwiye itangazamakuru ko mbere y'itangwa ry'ibihembo " People Matters Awards2024", hazabanza gukusanywa amakuru n'ibimenyetso bigaragaza neza urwego ibyo bigo biriho ku kwita ku bakozi hifashishijwe ibiganiro People Matters Kigali Rwanda izaba yahawe n'abakozi ndetse n'abakoresha babo ku buryo ntahantu na hamwe hashobora gukoreshwa amarangamutima cyane ko abazaba bagize ako kanama nkemurampaka ntaho bazaba bahuriye n'ibyo bigo.

Munyengango uzaba ari mu kanama nkemurampaka avuga ko ntamarangamutima azakoreshwa

Agira ati" Tuzatanga amanota ku bigo byitwaye neza ku gufata neza abakozi tugendeye ku ikusanyamakuru ndetse n'ibimenyetso bigaragaza uko bafatwa neza. Amakuru People Matters izayahabwa n'abakozi ndetse n'abakoresha babo kandi mu buryo bw'ibanga".

Akomeza ati" Ikindi kandi ni uko ntahantu na hamwe abagize akanama nkemurampaka bazaba bahuriye n'ibyo bigo ku buryo hakoreshwa amarangamutima".

Ubuyobozi bwa People Matters Kigali Rwanda, butangaza ko buri kigo cyose cyujuje ibisabwa cyaba igito n'ikinini gifite amahirwe yo kwiyandikisha guhera ku wa Gatanu tariki ya 15 Ugushyingo 2024 kugeza ku itariki ya 5 Ukuboza 2024 hifashishijwe urubuga www.peoplemattersrwanda.rw no kuri Email: peoplemattersrw@gmail.com.

Biteganyijwe ko ibi bihembo bya People Matters Awards 2024, bizatangirwa i Kigali kuri Four Points by Sheraton Hotel ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki ya 20 Ukuboza 2024.



Related Post