Umusore witwa Sekarema Pierre utuye mu Mudugudu wa Kabeza, Akagari ka Binunga, mu Murenge wa Munyiginya ho mu Karere ka Rwamagana, arasaba ubufasha bwo kumuha insimbura ngingo no kumusanira inzu yenda kumugwa hejuru kuko yatangiye kwangirika.
Sekarema ufite ubumuga bw'ingingo yavukanye mu mwaka 1981, mu kiganiro kihariye yagiranye n'ibitangazamakuru bya BTN na Bplus TV, yavuze ko atorohewe n'ubuzima bitewe nuko ntamurimo numwe yabasha gukora igihe kinini ushobora kumuha amafaranga amufasha ndetse hari ahantu adashobora kujya kubera ko ntamaguru afite uretse ibyuma yicomeka(insimburangingo).
Ikindi kibazo yagarutseho ni icy'uko inzu atuyemo yenda kumugwa hejuru kuko ibi biyubatse byatangiye gushenya cyane cyane mu musingi ndetse no n'ibibambasi byayo byatangiye guhengama ku buryo isaha n'isaha ishobora kumugwa hejuru hatabaye igikorwa.
Iyo imvura iguye byu mwihariko nijoro, Sekarena avuga ko akamba kamba akajya hanze kubera kwikanga ko imugwa hejuru dore ko igisenge cyayo kiba kinyeganyega kimeze nk'icyenda kuguruka wenda iyo umuyaga ari mwinshi.
Ntahwema kugaragaza ko yatakiye kenshi ubuyobozi ngo bumufashe gusana inzu ye ariko ntibumufashe cyakora hakaba ingoboka bumugenera ingana n'Ibihumbi Birindwi Magana Atanu by'Amafaranga y'u Rwanda(7,500 Frw) kandi nabwo akamugeraho ntabyinshi aje gukemura uretse kwishyura amwe mu madeni aba yarafashe.
Inzara, umwanda, kutagira ubwiherero, Kudashaka umugore ni bimwe mu bimubuza amahwemo
Inzara: Gutaka no gutakambira umuhisi n'umugenzi, uyu Sekarema ntabifata nk'ingeso yo gusabiriza kuko ntayandi mahitamo kubera ko ntabiryo abonera ku gihe nk'iyo atabonye umugiraneza umugaburira arasasa akaryama ngo agategereza ko aramuka amahoro ubundi yabona uko ajya ku kabari akanywa inzoga zituma asinzira mu rwego rwo kwiyibagiza ibibazo by'ingutu afite.
Umwanda: Umunyamakuru ubwo yinjiraga mu nzu Sekarema atuyemo yatunguwe no gusanga ibintu byandagaye ndetse n'imyenda yambara, uburiri aryamaho busa nabi cyane, matera araraho yaracikaguritse nadetse nawe ubwe ntakoga bihoraho, aho avuga ko kwiyuhagira bimugora kuko iyo abigerageje bimusaba kwicara hasi ubundi akimenaho amazi kandi rimwe na rimwe ntasabune akoresha kubera ubushobozi buke.
Ubwiherero: Uyu musore avuga ko agorwa cyane no gukoresha ubwiherero asanzwe akoresha bw'ibiti kuko bimusaba gusutarara kandi ntamaguru afite ikindi ko isaha n'isaha ashobora kubugwamo bityo akaboneraho gusaba ubuyobozi kumufasha kubona ubwo yajya yicaraho kuko byamworohera ndetse n'isuku ikiyongera.
Kudashaka umugore biri mu bintu bibuza ibyishimo Sekarema Pierre
Sekarema ati" Iyo nitekerejeho nsanga ntameze nk'abandi kuko ntamugore nteze gushakana nawe bitewe n'ubumuga mfite, ese ubu ninde wakwemera kubana n'umugabo ucometse ibyuma tuvugishije ukuri? Ibyo rero bintera agahinda cyane".
Abaturanyi ba Sekarema Pierre bagaruka ku buzima bwe, babwiye umunyamakuru wa BTN na Bplus TV ko asa nk'uwirengagijwe cyane n'abayobozi ugereranyije n'abandi bakemurirwa ibibazo.
Bati" Sekarema abayeho ahangayitse kubera ubuzima arimo, ubumuga, inzara, umwanda ndetse n'inzu abamo ntibimwirohera. Bisa nkaho ubuyobozi bwamwirengagije ugereranyije n'abandi bafashwa ikindi nuko atuye munsi gato y'ibiro by'Umurenge wa Munyiginya kandi ku muhanda".
Aba baturanyi kandi banavuga ko na nyina umubyara wakabaye umufasha nawe atorohewe bitewe nuko hari abandi yitaho bavukanye ubumuga kandi ntamutungo afite wamufasha kubitaho bose biyo bakaboneraho gusaba Leta gukora ibishoboka byose agafashwa kuko nawe ari Umunyarwanda ubifitiye uburenganzira.
Abaturanyi ba Sekarema Pierre batifuje ko amazina, imyirondoro n'amashusho yabo bijya ahagaragara kubwo umutekano wabo, babwiye Bplus TV ko kubaho kwe ari nyagasani bityo baboneraho kumusabira ubufasha kuri Leta burimo kumushakira insimburangongo ndetse no kumusanira inzu yenda kumuhirima hejuru.
Ikifuzo cya Sekarema ni uko Leta yamufasha ikamusanira inzu, agahabwa insimburangingo, akagare k'abamugaye ndetse bakanamufasha no muyindi mibereho.
Ubwo umunyamakuru yatunganyaga iyi nkuru, yagerageje kuvugisha Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Munyiginya, Mukantambara Brigitte ku murongo wa telefoni niba iki kibazo bakizi ntibyamukundira cyakora mu butumwa bugufi yamwoherereje ku rubuga rwa Whatsapp kuri iyo ngingo amutangariza ko ubuyobozi bwakimenye kandi bwatangiye kugishakira igisubizo.
Igihe iki kibazo kizaba cyavugutiwe umuti BTN izabigarukaho mu nkuru zayo ziri imbere
Amashusho afitanye isano n'iyi nkuru:
Amafoto
Igare agenderamo ryatangiye kwangirika
Ubwiherero bwe buramugora
Inzu Sekarema atuyemo yatangiye kwangirika
DUSHIMIMANA Elias/BTN i Rwamagana