Umugabo witwa Hakizimana Jean Bosco aratabaza inzego z'ubuyobozi nyuma yo kwamburwa amafaranga y'ibikoresho by'ubwubatsi n'umuherwe witwa Nsanawe Ndekwe Serige utuye mu Mudugudu wa Kokobe, Akagari ka Bwerankori, mu Murenge wa Kigarama, Akarere ka Kicukiro.
Uyu mugabo witwa Hakizimana agaruka ku ntandaro y'ubwambuzi yakorewe, yabwiye BTN TV ko ari kwishyuza amafaranga y'Amanyarwanda angana na Miliyoni n'Ibihumbi Magana Atatu(1,300,000 Frws) y'ibikoresho by'ubwubatsi birimo amabuye n'imicanga yabizana ahari hari kubakwa inyubako ya Hotel y'umugabo witwa Nsanawe Ndekwe Serige.
Akomeza avuga ko mu masezerano bari bafitanye yavugaga ko amuzanira ibyo bikoresho hanyuma agahita amwishyura gusa aza gutungurwa no kubona amwimye amafaranga nkuko bari babyemeranyijeho bituma amwegera amubaza impamvu atamwishyura undi amusobanurira ko ari kumwoherereza amafaranga binyuze mu buryo bw'ikoranabuhanga bikanga cyakora amwizeza ko mu gihe gito ari buyabone.
Yagize ati" Nsanawe Ndekwe Serige yanyambuye 1,300,000 Frws y'ibikoresho by'ubwubatsi birimo amabuye n'imicanga yari yansabye kuzana aho ari kubaka Hotel ye. Naje gutungurwa nuko atashyize mu bikorwa amasezerano twagiranye, nagerageje kuyamwishyuza akajya ambwira ko ari kuyanyoherereza ariko ikoranabuhanga rikanga".
Hakizimana anasobanura ko byageze ubwo yitabaza ubuyobozi burimo ubw'Akagari ka Bwerankori ngo bumufashe kumwishyuza ariko nabwo arabusuzugura kuko bwagerageje kumwandikira amabaruwa ane bamusaba kwitaba ntiyigera abageraho.
Cyakora ngo hari igihe cyageze, ushinjwa ubwambuzi yemerera Hakizimana kujya amwishyura amafaranga Ibihumbi Magana Abiri(2,00,000 Frws) buri minsi itanu mu cyumweru nabwo ntibyubahirizwa ndetse anamwemereye 150,000 Frws ntiyabimuha.
Ku murongo wa telefoni avugana na BTN TV kuri iki kibazo cy'ubwambuzi ashinjwa, Nsanawe Ndekwe ntiyigeze ahakana iby'aya makuru, aho yavuze ko ibyabaye byose byatewe nuko aho yari yiteze amafaranga bamutengushye.
Agira ati" Ibyo avuga nibyo ariko nanjye sinjye byaturutseho nuko aho nari niteze amafaranga sinahayabonye bityo rero nanyihanganire nzayamuha bidatinze".
Icyifuzo cya Hakizimana Jean Bosco ni uko yakwishyurwa kuko atorohewe n'ubukene, abana be bavuye mu ishuri kubera kubura ayo kubarihirira ndetse kandi abamuhaye ibikoresho bari kumwotsa igitutu.
Ubwo umunyamakuru ubwo yatunganyaga iyi nkuru yagerageje kuvugisha Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Bwerankori bivugwa ko hagejejwe iki kibazo ntibyamushobokera agira ngo amubaze niba iki kibazo bakizi naho bigeze gishakirwa umuti.
Igihe iki kibazo kizaba cyakemukiye BTN izabigarukaho mu nkuru ziri imbere.
Ndahiro Valens Papy/BTN TV