Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 04 Ukuboza 2024, Nibwo abaturage banyuraga ku ku muhanda uherereye mu Mudugudu wa Rutemba, Akagari ka Buruba mu Murenge wa Cyuve Akarere ka Musanze, batunguwe no kuhasanga umurambo w’umugabo uri mu kigero cy'imyaka 43,bikekwa ko yishwe n'abagizi ba nabi bataramenyekana.
Uwo mugabo wamenyekanye ku mazina ya Nkundabakura Elie w’imyaka 43 y’amavuko wari utuye mu Kagari ka Bukinanyana muri uwo Murenge wa Cyuve, umurambo we bawuhasanze mu ma saa kumi n’ebyiri z’igitondo.
Bamwe mu baturage babonye umurambo wa nyakwigendera, babwiye BTN TV bati: “Uwo murambo twawusanze mu gacaca kari hamwe n’umuhanda, inyuma neza y’uruzitiro rw’ikigo cy’amashuri gusa Ntitwabashije kumenya icyamwishe, natwe tukiwubona muri ako gacaca twatunguwe ariko dukeka ko ari abagizi ba nabi bamwiciye ahandi baza kumujugunya hantu bayobya uburari".
Andi makuru BTN yamenye nuko abaturage bavuga ko ngo mu masaha y’umugoroba w’ijoro ryo ku wa Kabiri, ngo hari abo bumvise bavuga ko banyuze ku mugabo wari watangiriwe na bagenzi be, barimo bamwishyuza amafaranga yari ababereyemo, bagakeka ko yaba ari uwo waje kwicwa.
Icyifuzo cy'aba baturage ni uko ko hashyirwaho ingamba zikomeye zituma umutekano urushaho gukazwa, kuko n’abajura bakunze kwitwikira ijoro bagategera abaturage mu nzira bakabaniga bakanabambura ibyabo kabone nubwo ingamba zabera ku bacuruza utbari bakajya bibutswa gufunga kare.
Bati" “ Kuba muri iyi minsi dukomejwe kuzengerezwa n'abanyarugomo, Leta nishyireho ingamba zikakaye, ihere ku bafite utubari bategekwe gukinga kare kuko bitabaye ibyo abasinzi bazajya baduhohotera cyangwa abagizi ba nabi bitindikire mu tubari kuko mu gihe babonye uri kuhanywera afite amafaranga menshi bazajya bamukurikira bamuhohotere".
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru SP Jean Bosco Mwiseneza, yahamirije BTN TV iby'iyi nkuru y'incamugongo, aho mu butumwa bugufi yahaye umunyamakuru yagize ati" Nibyo koko amakuru niyo, yamenyekanye nyuma yuko abaturage bari bagiye mu mirimo yabo, basanze ku nkengero z'umuhanda umurambo wa nyakwigendera, Nkundabakura Elie ufite imyaka 43. Iperereza ryatangiye mu gihe umurambo wa nyakwigendra wajyanwe
Abatuye muri aka gace kandi babwiye BTN TV ko mu minsi mike ishize hari undi muntu uherutse gusangwa mu giti yapfuye.
Gaston Nirembere/BTN TV i Musanze