Musanze: Old Mutual Insurance Rwanda PLC yiyemeje gukura mu bwigunge abahinzi n'aborozi

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-12-05 18:00:34 Amakuru

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 05 Ukuboza 2024, Nibwo muri sale y'Akarere ka Musanze, hateraniye inama yahuje abahinzi, aborozi bo mu mirenge itandukanye n'abayobozi b'Ikigo cy’Ubwishingizi cya Old Mutual  Insurance Rwanda,Aho cyabakanguriraga gukoresha ubwishingizi bw'imyaka ihingwa n'amatungo yororwa.

Old Mutual Insurance Rwanda PLC, yiyemeje kubungabunga imibereho myiza n'ubuzima bw'abaturage bakora ubuhinzi n'ubworozi binyuze mu bwishingizi bw'imyaka itandukanye bahinga ndetse n'amatungo borora arimo nk'inka mu rwego rwo kubarinda igihombo.

Fidele Kanamugire,Ushinzwe ubwishingizi bw'ibihingwa n'amatungo muri Old Mutual Insurance Rwanda PLC, Ubwo yasobanuraga ibijyanye n'umushinga w'ubwishingizi bazanye mu Karere ka Musanze,  yatangiye ashimira cyane ubuyobozi bw'Akarere ka Musanze uburyo bukomeje guteza imbere ubuhinzi n'ubworozi ndetse bukanemerera iki kigo   nk'umufatanyabikorwa wa Leta muri gahunda yitwa"Tekana urishingiwe muhinzi mworozi".

Yagize ati" Mbere na mbere nkatwe "Old Mutual Insurance Rwanda PLC" turashimira cyane ubuyobozi bw'Akarere ka Musanze uburyo bukomeje guteza imbere ubuhinzi n'ubworozi bukorerwa muri aka karere ndetse bukanatwemerera kuza gufatanya n'abaturage biyuze mu mushinga wacu kandi wabo w'ubwishingizi bw'ubuhinzi n'ubworozi. Amarembo arafunguye, biroroshye kandi birakenewe kuko bizabateza imbere ndetse binateze imbere igihugu".

Kanamugire kandi yakomeje avuga ko aricyo gihe ngo umuhinzi yishimire umusaruro mwiza uturuka mu byo ahinga ariko biturutse ku mikorere myiza ndetse n'aborozi bakishimira umusaruro uturuka ku matungo yoroye bityo ko bakwiye no gukoresha ubwishingizi bwabyo mu rwego rwo kwirinda no kuziba icyuho cy'igihombo gikomoka ku byago bitera bidateguje.

Wibaba Fidele nyuma yo kumva ibijyanye n'uyu mushinga w'ubwishingizi wa Old Mutual Insurance Rwanda PLC, yabwiye BTN na Bplus TV ko uziye igihe bitewe nuko bakundaga guhura n'ibizazane mu buhinzi bitewe n'impamvu zitandukanye zirimo inkangu, imihindagurikire y'ibihe, indwara n'ibindi bakabura ubagoboka.


Ati" Old Mutual iziye igihe kubera ko igiye kutumara amarira n'agahinda tukava mu bwigunge twatewe n'ibihombo twagiraga biturutse ku biza, inkangu, izuba ryisnhi, n'uburwayi noneho twataka tukabura utwikiriza. Ndakeka tugiye gukorana umwete n'ikizere kubera tuzaba dufite udufasha muri byose".

Mukandanga Angelique, umworozi wo mu Murenge wa Kimonyi yavuze ko ntampungenge azongera kugira nkuko mbere yagorwaga cyane no guhora apfusha amatungo ntayabonere ingoboka ariko mu gihe agiye gukora n'ubwishingizi ntagihombo azongera kugira.

Mucyo Janvier, Umukozi wa Old Mutual Insurance Rwanda PLC ushinzwe ubucuruzi, yabwiye itangazamakuru ko bafashe gahunda yo kwagurira ubucuruzi mu buhinzi n'ubworozi kuko ariho hari abantu benshi kandi nibyo bitunze Abanyarwanda dore ko ku kigero cya 75% cy'abatuye mu Rwanda ari abahinzi n'aborozi. Ikindi ni uko bahisemo Akarere ka Musanze bitewe nuko ubuhinzi n'ubworozi bukorerwa muri aka gace buri kugenda butera imbere uko bucya nuko bwije ugereranyije n'ahandi mu gihugu.

Agira ati" Twahisemo gukorana n'abahinzi n'aborozi bo mu Karere ka Musanze kubera ko uko bucya nuko bwije ubuhinzi n'ubworozi buhakorerwa bugenda butera imbere ugereranyije n'ahandi mu gihugu. Nkatwe Old Mutual Insurance Rwanda, twahisemo kwagurira ubucuruzi bwacu mu buhinzi n'ubworozi kuko ariho hari abantu benshi kandi nibyo bitunze Abanyarwanda dore ko ku kigero cya 75% cy'abatuye mu Rwanda ari abahinzi n'aborozi".

Uyu muyobozi kandi yabwiye BTN ko nubwo abahinzi n'aborozi bagira ubwishingizi bidakuyeho gukomeza kwita ku bikorwa byabo Ahubwo bashyiramo imbaraga bitewe nuko ushobora gusanga amafaranga bishyuwe ku byangiritse aba adahwanye n'ibikorwa byabo.

Akomeza ati" Kugira ubwishingizi bw'ibyo bakora(Ubuhinzi n'ubworozi) ntibikuyeho gukomeza kubyitaho kuko hari igihe usanga bamwe barangarana ibihingwa byabo bigapfa cyangwa amatungo kuko baba bizeye ko ubwishingizi buzabagoboka. Sibikwiye pe kuko ntiwakwanga kuvuza itungo ryawe ku muvuzi wabigenewe cyangwa ngo uhingire ku gihe, usarurire ku gihe nurangiza uzavuge ngo tuzakwishyura".

Ngendahayo Jean, Umukozi w'Akarere ka Musanze uyobora ishami ry'Ubuhinzi n'umutungokamere, nawe ntajya kure y'ibyiza by'uyu mushinga w'ubwishingizi wa Old Mutual  Insurance Rwanda PLC ndetse ko mu gihe wakoranye n'ubwishingizi ukora ntankomyi.

Ati" Iki gikorwa twacyakiriye neza cyane dore ko biri muri gahunda ya Leta yo gufasha umuhinzi n'umworozi gutera imbere kandi byihuse. Uwakoranye numwishingizi ntagihombo ahura nacyo kuko akora ntankomye , mbese aba ameze nk'urinzwe".


Ikigo  Old Mutual Insurance Rwanda PLC gisanzwe gikorana n'ibigo bitandukanye, inkongi z'umuriro, ibinyabiziga amazu, cyatangiye gukorera mu Rwanda mu mwaka wa 2012 kikaba gifite ikicaro gikuru mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi rwa Gati.

Old Mutual Insurance Rwanda PLC itanga ingoboka ku borozi bapfushije amatungo, abahinzi bahuye n'Igihombo giturutse ku mvura nyinshi, inkangu, umwuzure, izuba ryinshi,  n'indwara ndetse n'ibindi ariko nanone ntaburangare bwabayemo. Ikindi kandi ni uko utanga ubwishingizi bw'ibihingwa n'amatungo mu gihugu hose ikanishyurira ku gihe abahinzi n'aborozi bagize ibihombo ndetse kikanatanga serivisi nziza, aho yegera abahinzi n'aborozi kugirango bamenye ibibazo bahura nabyo mu bikorwa byabo.



Ngendahayo Jean, Umukozi w'Akarere ka Musanze(ibumoso) na Mucyo Janvier

Kanamugire Fidele ubwo yavugaga ibyiza bya OldMutual Ltd





Muhamadi Nshimiyimana yasobanuye ko OldMutual uwo bazakorana izamuba hafi

Abaturage banyuzwe n'ubwishingizi begerejwe

Related Post