Gakenke: Abantu babiri bapfiriye mu mpanuka y'imodoka yaguye mu mugezi wa Base

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-12-07 18:13:37 Amakuru

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 7 Ukuboza 2024, Nibwo mu Karere ka Gakenke, mu Murenge wa Gakenke, Akagari ka Buheta, Umudugudu wa Mucuro, habereye impanuka y’imodoka yavaga i Kigali yerekeza i Musanze , aho yaguye mu mugezi wa Base, abari bayirimo bahita bitaba Imana.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza yatangarije Kigali Today dukesha iyi nkuru ko iyi mpanuka y'imodoka iri mu bwoko bwaJEEP NISSAN RAG 724 J, yabereye mu muhanda wa kaburimbo kuko imodoka yavaga i Kigali yerekeza i Musanze, irenga umuhanda igwa mu mugezi.

Ati “ Abantu babiri bari mu modoka bahise bapfa, imirambo ya ba nyakwigendera yajyanywe mu bitaro bya Nemba gukorerwa isuzuma (Autopsy).

SP Jean Bosco Mwiseneza avuga ko icyateye iyi mpanuka kitahise kimenyekana, bakaba bahise batangira gukora iperereza no gushaka uburyo iyo modoka yakurwa mu mazi.

Ati “Ubutumwa duha abatwara ibinyabiziga ni ukwirinda umuvuduko urengeje uwagenwe no kwirinda uburangare igihe batwaye ibinyabiziga”.

Related Post