Gatsibo: Umusore yanyweye ikinini cyica imbeba ahita apfa-Amashusho

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-12-08 14:21:25 Amakuru

Mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki 06 Ukuboza 2024, Nibwo umusore witwa Ishimwe Patrick wo mu Karere ka Gatsibo, mu Murenge wa Remera,  Akagari ka Bushobora, mu Mudugudu wa Rwagitima, yapfuye nyuma yo kunywa ikinini kica imbeba.

Umwe mu baturanyi ba nyakwigendera wabonye agura icyo kinini kica imbeba bikekwa ko ari cyo yakoresheje yiyambura ubuzima, yatangarije  BTN  TV ko mbere yuko apfa, yamubonye akigura muri butike amafaranga 200 Frw, avuga ko agiye kugikoresha ahashya imbeba za muzengereje.

Yagize ati" Hari mugenzi wanjye waje arambaza ngo uzi ibibaye? Nanjye inti ibiki?, Yambwiye ati Ishimwe yanyweye cya kinini kica imbeba twabonye akigura muri butike. Ubwo nanjye nagiye kumureba nsanga yajyanywe kwa muganga ariko mu kanya nk'ako guhumbya numva ngo ibye byarangiye yapfuye".

Undi muturage yatangarije BTN ko nyakwigendera yabikoze kubera amafaranga yariye umugore yari yagujije mu itsinda yo kwishyura inzu ndetse kandi ko kubera gushaka bakiri bato biri nu byatumye yiyahura kubera kutinganirana.

Aba baturage kandi bakomeje bavuga ko abantu bakomeje kwiyambura ubuzima kubera kutihanganira ubuzima barimo bityo bagasaba ubuyobozi gukomeza gukora ubukangurambaga bugamije guhashya no kugabanya amakimbirane rimwe na rimwe atze impfu.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Remera, Urujeni Console, ku murongo wa telefoni, yahamirije BTN TV iby'iyi nkuru mbi y'incamugongo aho yavuze uko ubuyobozi bwamenye amakuru nuko byagenze kugeza nyakwigendera ashizemo umwuka.

Agira ati" Nibyo koko amakuru twaje kuyamenya dutinze, aho uwitwa Ishimwe Patrick washakanye mu buryo butemewe n'amategeko na Iradukunda Janviere, babanaga mu nzu y'ikode noneho umugore we agujije amafaranga mu itsinda yo kwishyura ikode ry'iyo nzu umugabo we abyitwaramo nabi agira ayo anywera bizamura amakimbirane. Nyuma nibwo yafashe icyemezo kigayitse ajya kugura ikinini cy'imbeba arakinywa amaze kukinywa ubuzima bwe bumera nabi bahita bamujyana ku Kigo Nderabuzima cya Bugarura, agezejejweyo yahise yoherezwa ku Bitaro bya Kiziguro ari naho yahise apfira".

Gitifu Urujeni, yaboneyeho kwihanganisha umuryango wa nyakwigendera ndetse anasaba abaturage kujya birinda bakanagendera kure amakimbirane ko ahubwo mu gihe hari abayafitanye bakwiye kwegera ubuyobozi bukabafasha bitarinze kwiyahura.

Umuyange Jean Baptiste/BTN TV i Gatsibo

Related Post